Hakenewe arenga Miliyari 400Frw yo gusana ibyangijwe n’ibiza

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabwiye Inteko ko Leta y’u Rwanda ikeneye Amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyari 400 yo gusana ibyangijwe n’ibiza, byibasiye cyane cyane Intara y’Iburengerazuba mu ntango za Gicurasi 2023.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, aho yasobanuye ibikorwa bya Guverinoma byerekeye imicungire y’ibiza n’ingamba zo guhangana na byo.

Minisitiri w’Intebe avuga ko biteganyijwe ko kugera mu mwaka wa 2030, ibyago bikomoka ku biza biziyongera ku Isi ku rugero rungana na 40%, mu gihe amapfa yonyine ubwayo aziyongera ku rugero rungana na 30%.

Avuga ko mu ntango z’ukwezi kwa Gicurasi k’uyu mwaka honyine imvura yateje imyuzure n’inkangu mu Ntara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo bigahitana abantu 135, n’imitungo ifite agaciro ka Miliyari 222Frw.

Yongeraho ko ibyo biza byakomerekeje abantu 111, hapfa amatungo arenga 4,255, hasenyuka inzu 3,000 ndetse n’imyaka yari iteye ku buso bungana na hegitare 3,100 irangirika.

Yagize ati "Ingengo y’imari ikenewe kugira ngo hasanwe ibyangijwe n’ibiza no kubikumira irarenga Miliyari 400Frw, imibare ntiratunganywa neza ariko iyo tugereranyije dusanga ishobora no kugera hafi kuri Miliyari 500Frw".

Yasobanuye ingamba Leta yafashe zo gukumira ibiza no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, harimo kunoza imiturire, guca imirwanyasuri, gufata amazi y’imvura akuhirizwa imyaka, gutera amashyamba no gushaka ibicanwa bikumira itemwa ry’ibiti.

Mu rwego rwo gukumira itemwa ry’amashyamba akoreshwa mu gucana, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yavuze ko mu mashuri n’ahandi hahuza abantu benshi na ho hatangiye gukoreshwa Gaz.

Dr Mujawamariya ati "Twakoze igerageza mu mashuri 20 ari mu turere 4, bitugaragarira y’uko bishoboka ko amashuri acana gaz, ndetse biza kugaragara ko igiciro batangaga ku nkwi cyagabanutseho 1/2 kubera gukoresha Gaz".

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko gutekesha Gaz mu mashuri byatumye umwanya amafunguro yamaraga ku ziko na wo ugabanukaho 50%.

Imbogamizi Guverinoma yagaragarije Inteko ni uko Gaz iri mu bubiko mu Rwanda idashobora kurenza icyumweru kimwe itarashira, hakaba hari gahunda yo gushaka ibigega byahunika ishobora kumara amezi abiri cyangwa atatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka