Hakenewe agera kuri Miliyari 30Frw yo kubakira abasenyewe n’ibiza

U Rwanda rukeneye agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, byibasiye ibice bitandukanye mu gihugu ku matariki 2-3 Gicurasi 2023.

Inzu 3,006 zarasenyutse burundu
Inzu 3,006 zarasenyutse burundu

Ibyo ni ibyatangajwe na Nsanzineza Noel, Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire ‘Rwanda Housing Authority (RHA)’, ku wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, ubwo Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’ibigo biyishamikiyeho, basobanuraga gahunda y’ibikorwa bafite mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023-2024.

Ni inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga iyobowe na Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko, ishinzwe ingengo y’imari n’umutungo w’Igihugu, nk’uko byanditse na The New Times.

Ibyo Nsanzineza yabivuze asubiza ikibazo cya Depite Munyaneza Omar, Perezida w’iyo Komisiyo, washakaga kumenya ingengo y’imari iteganyijwe mu gufasha byihutirwa abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, biherutse kwibasira bimwe mu bice by’Igihugu.

Nsanzineza yagize ati "Uhereye ku bafite inzu zasenyutse burundu kuko ari bo bafite ibibazo bikomeye cyane, hakenewe agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo hashakwe igisubizo cyihuse ku turere twose twagezweho n’ingaruka”.

Imibare itangwa na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yerekana ko ibiza byatewe n’imyuzure n’inkangu ku matariki ya 2-3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 131 mu Ntara z’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Amajyepfo.

Nsanzineza yakomeje avuga ko inzu 3,006 zasenyutse burundu, izindi 3200 zikangirika cyane, zose hamwe zikaba ari 6206.

Ingengo y’imari ikenewe muri rusange, Nsanzineza yavuze ko ikiganirwaho, ariko atanga urugero avuga ko kubaka inzu mu mudugudu w’ikitegererezo muri gahunda ya IDP, bitwara amafaranga ari hagati ya Miliyoni 15-20 Frw, bityo ko hazakenerwa ingengo y’imari nini mu kubaka inzu zasenywe n’ibiza.

Mu gihe igisubizo kirambye kitaraboneka, RHA yatangaje ko abaturage basenyewe n’ibiza, babaye bacumbikiwe mu nyubako z’amashuri, mu nsengero, ubu Guverinoma ikaba irimo kububakira ahantu baba by’igihe gito, harimo no kubaha ubwiherero bwimukanwa.

Nsanzineza yavuze ko ubutabazi bwihuse bwamaze gutangwa, bahereye mu Karere ka Rubavu, kuko byagaragaye ko ari ho hari ibibazo bikomeye. Mu byakozwe harimo no gushaka aho abaturage bagezweho n’ingaruka bimurirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka