Haiti: Abapolisi b’u Rwanda basangiye Noheri n’imfubyi zashegeshwe n’umutingito

Ku munsi mukuru wa Noheri wabaye tariki ya 25/12/2013, Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti basangiye ibyishimo by’uyu munsi n’abana b’imfubyi basizwe iheruheru n’umutingito wahabaye mu 2010.

Abapolisi b’u Rwanda bahaye impano abo bana igizwe n’umuceri, isukari, amavuta yo guteka, imipira yo gukina n’ibindi bikoresho, byose hamwe bikabakaba amadolari y’Amerika 1,150 ahwanye n’Amanyarwanda 736,000; nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rwa polisi y’igihugu.

Mosi Moussignac, umuyobozi w’ikigo cy’imfubyi cyitwa Perpetuel Secours Orphanage Center, ubwo yakiraga izo mpano, yashimiye Abapolisi b’u Rwanda bariyo by’umwihariko Polisi y’u Rwanda ndetse na Leta y’u Rwanda muri rusange, avuga ko izi mpano zizabafasha kwizihiza Noheli neza ndetse no kurangiza umwaka wa 2013 mu byishimo.

Abapolisi b'Abanyarwanda bishimana n'abana b'imfubyi basizwe iheruheru n'umutingito.
Abapolisi b’Abanyarwanda bishimana n’abana b’imfubyi basizwe iheruheru n’umutingito.

Uyoboye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda muri Haiti, Chief Superintendent Peter Hodari, yavuze ko igikorwa bakoze bagitekerejeho mu rwego rwo gukomeza kubaremamo ikizere ndetse no kubafasha kwizihiza iminsi mikuru neza no mu byishimo.

CSP Hodari yasabye abapolisi bari kumwe muri Haiti gukomeza kurangwa n’uwo muco mwiza wo gufasha, akomeza anasaba gukomera ku ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda nk’Abanyarwanda kuko biri mu bituma Umunyarwanda aho ari hose yihesha agaciro n’abandi bakakamuha.

Tariki ya 12/01/2010 nibwo umutingito ukaze wibasiye Haïti ugusha amazu unahitana abantu, polisi y’u Rwanda ikaba iriyo mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka nyuma y’ibyo bihe by’akaga.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwanda oyee.police yacu oyee

Kigali yanditse ku itariki ya: 27-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka