Hagiye kujyaho uburyo bwo kumenyesha Abanyarwanda imvura cyangwa ibiza byenda kugwa

Minisiteri ishinzwe guhangana n’Ibiza no gucyura Impunzi (MIDIMAR) igiye gutangiza uburyo bwo gutanga amakuru byibura mbere ho amasaha atatu, ku mvura ishobora kugwa cyangwa ibiza bishobora kwitura ku baturage.

Iyi gahunda bazayifatanyamo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe, nk’uko bitangazwa na Jean Baptiste Nsengiyumva, ushinzwe ubushakashatsi n’imenyekanisha muri MIDIMAR.

Atangaza ko ibikoresho bishyashya kandi bijyanye n’igihe isi igezemo byamaze kuboneka, kandi bikaba byarashyizwe hirya no hino mu gihugu ku buryo amakuru yose ahita agera ku biro bibishinzwe nabyo bikabisakaza ku baturage.

Agira ati: “Ubwo buryo bukoresha icyo nakwita Simukadi, ku buryo nk’iyo station ibonye amakuru runaka ko imvura iribuze kugwa mu masaha ari buze kuza iyo simukadi ibyohereza kuri mudasobwa ku biro bya Meteo, natwe bakabitugezaho nk’abashinzwe kuburira abantu.

Ya makuru aba yerekana aho biri buze kubera ni ukuvuga akarere cyangwa umurenge. Natwe tuzaba dufite abantu ku nzego zose, tuzagenda twifashisha ikoranabuhanga rijyanye cyane cyane na telefone aho dushaka gukoresha ubutumwa bugufi.”

Ibiza n'imvura nyinshi ni bimwe mu bihangayikishije u Rwanda, kuko uretse kongera igihombo binatwara ubuzima bw'abantu benshi.
Ibiza n’imvura nyinshi ni bimwe mu bihangayikishije u Rwanda, kuko uretse kongera igihombo binatwara ubuzima bw’abantu benshi.

Nsengiyumva wari witabiriye amahugurwa yagenewe abaturutse mu turere, mu bigo by’imicungire y’ibiza no muri za kaminuza, yatangaje ko bazajya batanga amakuru bakurikije amabara bemeje.

Abaturage nibabona ibara ry’Umutuku bisobanuye ko haza kugwa imvura ikomeye ishobora gutwara abantu n’amazu, ibara ry’Umuhondo risobanura ko imvura itaza kuba ikanganye, naho Icyatsi nacyo kigasobanura indi ngano y’imvura.

Barateganya ko bazanakoresha uburyo busanzwe bwo guhererekanya amakuru mu biturage, nk’uko bisanzwe bikorwa hifashishijwe indangururamajwi. Ubu buryo buzaza bwunganira ubwari busanzweho bwo gutabara mu gihe habaye ibyago, nk’uko Nsengiyumva yabitangaje.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka