Hagiye kujyaho ubufatanye bw’ingabo mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro muri Congo

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari basinye amasezerano yo gushyiraho ingabo zo guhashya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Ayo masezerano yasinyiwe Addis Ababa mu gihugu cya Ethiopia tariki 12/07/2012 yitabiriwe n’u Rwanda na Congo.

U Rwanda rwakiriye neza iki cyemezo kuko n’ibindi bihugu bizakigiramo uruhare. Minisitiri Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga yagize ati “ni amasezerano y’ingirakamaro nubwo ntavuga ko ari igisubizo ariko nibura ni inzira igera ku gisubizo ku baturage bo mu karere bahangayikishijwe n’umutekano wabo”.

Abaturage batuye mu burasirazuba bwa Congo bagera ku bihumbi 100 bavuye mu byabo abandi bakaba bakorerwa ihohoterwa bazira kuvuga Ikinyarwanda.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko ikosa ryakozwe ari kwitiranya umutwe wa M23 n’u Rwanda kandi uharanira uburenganzira bwawo igihugu cya Congo cyagombye gucyemura. Mushikiwabo kandi yishimiye ko ubu bufatanye bw’ingabo buzajyaho buzashobora no kurwanya umutwe wa FDLR ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri wa Congo Raymond Tshibanda N’tungamulongo nawe yatangaje ko aya masezerano ari ingenzi mu gukemura ikibazo cy’umutekano mucye urangwa mu burasirazuba bwa Congo.

Abitabiriye isinywa ry’ayo masezerano basabye ko ibihugu byakorana umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe hamwe n’Umuryango w’Abibumbye mu guhashya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Ambasaderi w’Amerika, Barrie Walkley, ashima uburyo ibihugu byose byashyizeho ubushake mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mucye ubera muri Congo avuga ko n’abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda na Congo bazahura mu gihe cya vuba muri Addis Ababa bakaganira uburyo iki kibazo cyabonerwa igisubizo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka