Hagiye kujyaho itegeko ritegeka buri wese gutanga amakuru
Mu minsi ya vuba mu Rwanda harajyaho itegeko rizajya ritegeka buri muntu wese, cyane cyane abayobozi gutanga amakuru areba n’inshingano bashinzwe ku banyamakuru ndeste no ku baturage basanzwe.
Ibi byatangajwe na Shyaka Anastase, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) tariki 02/10/2012 mu Karere ka Rwamagana aho RGB yateguzaga abayobozi b’ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba ko iryo tegeko riri mu nzira kandi bakwiye kuzaryubahiriza.
Professeur Shyaka Anastase ati “Iryo tegeko ryamaze kwemezwa mu Nteko ishinga amategeko, mu minsi mike rirashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika kandi buri wese muri twe Abanyarwanda azagomba kuryubahiriza, uzabirengaho abe yiteguye ibihano bikaze azagenerwa mu mategeko.”
Umuhuzabikorwa w’Umushinga ushinzwe guteza imbere itangazamakuru muri RGB, Kabagambe Ignatius, yabwiye abayobozi mu nzego z’Ibanze mu Ntara y’Iburasirazuba ko iryo tegeko nirimara kujyaho, bizaba ari inshingano ya buri muturage wese gutanga amakuru ajyanye n’inshingano afite mu munryango nyarwanda.
Nk’uko bitangazwa na RGB, ngo kuva aho bigaragariye ko gutangaza amakuru byimakaza imiyoborere myiza kandi bikagira uruhare runini mu iterambere, Leta y’u Rwanda isanga buri muntu wese mu nshingano arimo agomba gutangaza amakuru yose yagirira igihugu n’abaturage akamaro mu kujijuka, kwidagadura, kwiyungura ubumenyi ndetse no kwirinda.
Professeur Shyaka ati “Ntabwo ushobora gutandukanya itangazamakuru rinoze n’imiyoborere myiza ndetse n’iterambere. Itangazamakuru ni umusemburo udashidikanywaho w’iterambere n’impinduka nziza abaturage bagenderaho bakiteza imbere.”
Ibi nibyo bituma guhabwa amakuru bigiye koroshywa, ndetse bikagirwa itegeko ku muturage n’umuyobozi wese igihe asabwe amakuru mu nshingano ze kandi ngo bikazihutisha iterambere mu miyoborere, ubwisanzure n’imibereho myiza by’Abanyarwanda.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibiragi se muzabivugisha mute? Mbibuba
Ahaaaaaa!ntawe uzavuga kuko muzarebe abavuze ibyo babona aho bari numwitonda
Utazayatanga se bazamutwara iki? Ariko mutewe ubwoba n’iki, nimwerure muvuge muti turugarijwe turabobona hari ibitagenda naho guhora musigiriza ngo ku isonga ku isonga then ugasanga ubwoba ari bwose imbere mugihugu igihe kizagera. Dore nkubu nivugiye ibyo ejo wabona mbizie, si amakuru se mbahaye?
Ibyo se bivuze ko ari byo Freedom of Speech? Freedom of speech is not to say whatever you want but It is also not to speak by force or law.
Nyuma yo kuducecekesha noneho ngo tugiye kuvuga ku itegeko! That is not Freedom of speech we want.