Hagiye kugurwa imashini zizatahura ibyobo byajugunywemo abishwe muri Jenoside

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, haracyari imbiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Impamvu nta yindi ni uko hakiri abinangira gutanga amakuru y’ahaba harajugunywe imibiri y’abishwe muri Jenoside.

Kuva mu mwaka wa 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, kugeza ubu amakuru ku hajugunywe imibiri atangwa na bamwe mu bakoze Jenoside bireze bakemera icyaha, ari na bo bagiye berekana ibyobo byajugunywemo imibiri, ariko amakuru ugasanga adahagije.

Kubera iyo mpamvu, u Rwanda ruri gushaka uburyo bwo kwifashisha ikoranabuhanga mu gutahura ibyobo byaba byarajugunywemo imibiri kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yatangarije Kigali Today ko yamaze gutegura umushinga ku ngengo y’imari y’umwaka 2020-2021 izifashishwa mu kugura imashini z’ikoranabuhanga zizifashishwa mu gutahura ibyobo byajugunywemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Jean Damascene Bizimana, atangaza ko uwo mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje abakozi ba komisiyo, kuwa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, igashyikiriza raporo inteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Agira ati “Twamaze kugaragaza ibikenewe ngo nibura tugure imashini tuzatangiriraho, nibura dukeneye ebyiri ku ikubitiro, buri imwe ikaba ihagaze miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.

Izo mashini zizadufasha gutahura ibyobo byaba byarajugunywemo imibiri ubu bitapfa kumenyekana”.

CNLG igaragaza ko izo mashini zizewe kuzagaragaza ahajugunywe imbiri y’abishwe muri Jenoside, kuko zanakoreshejwe mu gutahura ahari hari ibyobo byajugunywemo Abayahudi bishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi, mu myaka 75 ishize.

Umuyobozi wungirije wa CNLG Yvonne Mutakwasuku, avuga ko iryo koranabuhanga ryitezweho gutanga amakuru akenewe ngo hamenyekane ahaba hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro.
Agira ati “Dukenye iri koranabuhanga ku buryo bwihutirwa, ryizeweho kudufasha mu buryo bwihuse kubona amakuru y’ahari imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside”.

Hari bamwe mu badepipe mu nteko ishinga amategeko bagaragaje ko u Rwanda rutari rukwiye gushora amafaranga mu kugura imashini z’ikoranabuhanga zo gutahura ibyobo byaba byarajugunywemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe izuba riva.

Bavuga ko Leta yari ikwiye gushyira imbaraga mu gushishikariza Abanyarwanda kuvugisha ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagatanga amakuru ku haba hakiri imibiri y’abazize Jenoside.

Depite John Ruku-Rwabyoma agira ati “Niba raporo zituruka muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge zigaragaza ko Abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge, izo mashini zaba ari iz’iki mu kwerekana ahaba hakiri imibiri?

Ntekereza ko bitari bikwiye gutakaza n’ifaranga na rimwe mu kugura izo mashini, ahubwo Abanyarwanda bari bakwiye kuvugisha ukuri ku byabaye bagatanga amakuru y’ahari imibiri igashyingurwa mu cyubahiro”.

Nyuma yo guhyikirizwa raporo ikubiyemo ibikenewe ngo imashini z’ikoranabuhanga zigurwe, inteko ishinga amategeko igiye kuyisesengura nyuma ishyikirizwe umutwe wa Sena, kugira ngo yemezwe.

Hashize imyaka abagize uruhare muri Jenoside bireze bakemera icyaha batanga amakuru atandukanye ku hajugunywe imibiri y’abazize Jenoside, ariko CNLG ikagaragaza ko amakuru yatanzwe adahagije kuko hakiri ibyobo byajugunywemo abantu bitaramenyekana.

Urugero rutangwa ni uko mu cyumweru gishize, abafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri gereza ya Nyarugenge, batanze amakuru avuga ko hari ibyobo byajugunywemo abishwe muri Jenoside bigera kuri 76, muri byo 29 bikaba biri mu Karere ka Gasabo, mu gihe 24 biri mu karere ka Kicukiro.

Imibare igaragaza ko mu kwezi kwa Nzeri 2019, hatahuwe imibiri isaga 100 y’abishwe muri Jenoside muri rumwe mu rugo rwo mu murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, ariko hakaba hakekwa kuba hariciwe abasaga 200.

Muri Gicurasi 2019, imibiri isaga 85.000 yaturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza.

CNLG igaragaza ko mu mwaka wa 2018-2019, imibiri isaga ibihumbi 181 yatahuwe mu Turere 17 mu gihugu, harimo n’utw’ umujyi wa Kigali, twihariye 98.3% by’imibiri yose yabonetse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

None se mbaze à bapfuye batazize genocide nkokonmu bivuga bo bazatabururwa ryali?
Ese mbaze mumunye mute umubili Wi umuhutukazi cg umututsi ?

Ana yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Birakwiyeko,abantu bavugisha, ukuri gusa ntitwibagirweko, hejuru yabyose harusumbabyose, we, umenya, ibihishwe kd ko harumunsi, uzagera buriwese, agahemberwa, imirimo yose yakoreye muriyisi !

Elias yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

bivuze ko ali umushahara cyangwa imodoka byakwemerwa amafaranga si ikibazo ikibazo nukubona abacu naho ibyo byo kwinginga a bicanyi bamaze imyaka 25 nuko ntamusaruro amafaranga nayacu nitwe tuyatanga nabandi bazikoresha bazi impamvu milioni 400 !!ubuse aligiswa nangahe!!umugenzi ahora avuga !!ahubwo zaratinze*

gakuba yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Gukoresha ikoranabuhanga byaba byiza mu gutahura imibiri y’abazize jenoside! None se ko abagombye gutanga amakuru batayatanga byenda kubera ubwoba cg ku zindi mpamvu! Ibi byakwihutisha icyo gikorwa ndetse bikanatuma nta bikorwa remezo bisenywa kuko byakorerwa ahantu hamaze kwemezwa ko hari imibiri koko! Ariko sites imibiri yajugunywemo igomba kubanza kumenyekana mbere! Hazabanze hagurwe imashini imwe mu rwego rwo kugerageza!
Umushinga ni mwiza!

Yohani yanditse ku itariki ya: 14-11-2019  →  Musubize

Kuvugisha ukuri nibyo byiza kuko siniyumvisha ukuntu imashini izamenya ngo uyu nishwe.muri genocide uyu we oya biragoye pe

Alisa yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Kwica umuntu waremwe nu ishusho y’Imana,ni nko kwica Imana ubwayo.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza mu isi abayumvira gusa nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4,umurongo wa 4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.

hitimana yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka