Hagiye kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rushya kuri Rusizi

U Rwanda, u Burundi na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bigiye gufatanya kubaka urugomero rw’amashyanyarazi rushya rwa Rusizi ya Gatatu binavugurure izari zisanzweho, arizo Rusizi ya Mbere n’iya Kabiri.

Rusizi ya Gatatu itegerejweho kuzatanga megawatts 145 z’amashanyarazi, ariko kugira ngo izabashe gukora neza bizasaba kubanza kuvugurura izari zisanzwe zari zarangiritse kubera imicungire mibi; nk’uko Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ingufu z’amashanyarazi, Emma Francoise Isumbingabo, abitangaza.

Aganira n’abanyamakuru, nyuma y’isinywa ry’ayo masezerano kuri uyu wa gatanu tariki 22/06/2012, Isumbingabo yatangaje ko bazabanza kuvugurura izari zisanzwe ziriho kugira ngo iya gatatu ikore neza.

Yagize ati: “Kuba zikurikiranye twifuza ko zavugururwa kugira ngo iziri hepfo zikore neza kuko ibanza iba iri haruguru y’indi iyikurikiye, kandi ebyiri zibanza zikaba zarangiritse”.

Rusizi ya Mbere ifitwe na sosiyete SNELAC isanzwe ari iya Congo 100%, iya kabiri ifitwe na EGL ihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi naho iya Gatatu yo iracyashakirwa umushoramari; nk’uko Minisitiri Isumbingabo yakomeje abitangaza.

Amasezerano ibihugu byose byasinyanye yiganjemo ko bigomba gukorana mu gutanga amafaranga yo gukora no kuvugurura izo ngomero zose, no gufatanya kuzishakira abatekinisiye babishoboye bo gutangira inyubako.

Ibihugu byose byari bihagarariwe n’Abaminisitiri b’Ibikorwa remezo muri ibi bihugu, byanatangiye gukora inyandiko izatanga isoko ryo gukora Rusizi ya Gatatu kuri ba rwiyemezamirimo babifitemo ubunararibonye.

Inama itaha izabera mu mujyi wa Kinshasa mu kwezi kwa 09/2012, mu rwego rwo kureba aho ibyo bemeranyijweho aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka