Hagiye kwimurwa ingo ibihumbi 205 zizatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) kirateganya ko mu myaka irindwi iri imbere mu gihugu hose hazimurwa ingo ibihumbi 205 zizatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo.

Ku ikubitiro mu 2018-2019 hakazubakwa umudugudu w’icyitegererezo ‘IDP Model Village’ mu Murenge umwe buri karere kazahitamo. Mu myaka izakurikiraho kugeza mu mwaka wa 2024 hazubakwa imidugudu y’icyitegererezo mu Mirenge yose yo mu Rwanda.
Uturere two mu cyaro dusabwa gushaka ubuso bungana na hegitare 5 buzubakwaho iyo midugudu izubakwamo inzu zigerekeranye enye muri imwe za zizwi nka ‘4 in one.’
N’aho mu turere tw’Umujyi wa Kigali,basabwa gutanga ubutaka bufite ubuso bwa hegitare ebyiri, kuko mu mujyi byagorana kubona hegitari eshanu nazo zikazubakwa zigerekeranye,aho inzu umunani zizajya zubakwa mu nzu imwe zizwi nka ‘8 in 1.’
Minisitiri w’ibikorwa remezo Hon.James Musoni, avuga ko izo nzu zizubakwa zizatuzwamo abaturage batuye batatanye n’abatuye mu manegeka, kugira ngo batuzwe neza. Avuga ko hazanashyirwa imbaraga mu kubaka ubwiherero rusange.
Yagize ati “Turifuza u Rwanda ruteye imbere rufite abaturage badatuye mu manegeka. Tugiye kubaka imidugudu myinshi y’icyitegererezo, tuzashyira kandi imbaraga mu kubaka ubwiherero rusange aho bukenewe hose mu rwego rwo kubungabunga isuku.”

Mpayimana Protais,umukozi ushinzwe imiturire muri Rwanda Housing Authority avuga ko mu myaka irindwi hazimurwa ingo ibihumbi 205 zizatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo
Ati “Ku bufatanye na Leta hateganijwe kuzimura ingo ibihumbi 205 zizatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo mu gihugu, n’aho muri 2018-2019 hazimurwa ingo ibihumbi 36 zizatuzwa mu midugudu y’icyitegererezo .”
Mu mwaka ushize wa 2016-2017 himuwe abaturage hafi ibihumbi 31. Uyu mwaka wa 2017-2018 hazimurwa abaturage ibihumbi 22, n’aho mu mwaka wa 2018-2019 hakazimurwa abaturage ibihumbi hafi 36.
Ibyo byagaragarijwe mu nama y’igenamigambi yahuje Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’inzego z’ibanze (LODA)n’ikigo gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority).
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ibi twifuzaga ko byigwa neza kuko hari aho biri kugenda bigaragara ko iriya midugudu iri kongera ubukene mugiye bari kujya gutuza abantu kure y’amasambu yabo.