Hagiye kongerwa ingufu muri serivisi z’ubutabera n’imiyoborere myiza
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoberere myiza (RGB) gifatanyije na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) byatangije gahunda y’imyaka itanu izita ku kunoza no kongera serivisi zijyanye n’ubutabera no guha abaturage serivisi mu rwego rwo guteza imbere demokarasi.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18/09/2013, ishyigikiwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe itarambere (UNDP).

Prof. Anastase Shyaka, umuyobozi wa RGB, yatangaje ko iyi gahunda ikubiyemo gahunda nyinshi zijyanye n’urugendo igihugu kirimo rwo kurwanya ubukene (EDPRS II) n’Intego z’Ikinyagihumbi (MDGs).
Yagize ati: “Gahunda ya mbere ikaba ari iyo kwegereza cyangwa se gushimangira ubutabera bwegerejwe abaturage, gahunda ya kabiri ikaba ari iyo gushimangira demokarasi no kubaka imiyoborere myiza.
Izo gahunda zombi zubakiye ku nkingi za EDPRS, imwe ni irebana n’imiyoborere myiza, indi ni irebana na za nkingi twamaze gutera intambwe ariko zikomeye, inkingi zijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’umutekano cyangwa se Leta igendera ku mategeko.”

Iyi gahunda izaba ihuriweho n’inzego zitandukanye za guverinoma hamwe na sosiyete sivile izatwara amafaranga arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uhagarariye UN mu Rwanda, yatangaje ko kuba Leta y’u Rwanda igaragaza ubushake mu gushaka icyateza abanyagihugu imbere biri mu bituma bakomeza kuyishyigikira muri gahunda z’iterambere.

Yonengeyeho ko hakiri byinshi byo gukorwa ariko yizeza ko bazakomeza kubaba hafi no kubashyigikira kugira ngo abaturage bakomeze kugira uruhare mu bibakorerwa no kugira ngo ibikorwa bijye bimurikirwa abaturage.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|