Hagiye kongerwa ingufu mu ikoreshwa ry’ururimi rw’ Igifaransa

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, barimo Kanzayire Denyse wagizwe umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’ireme ry’ibitangazwa mu binyamakuru (Director of Media Content, Research and Development), mu Nama nkuru y’itangazamakuru, MHC.

Inama y'Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame
Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Kanzayire yashyizweho asimbuye Ntwari Nathan wari wabanje guhagarikwa kuri uwo mwanya kubera amakosa akomeye yacyekwagaho, nyuma akaza kwirukanwa burundu na Minisitiri w’Intebe.

Iyo nama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko hagiye kongerwa ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi.

Isomere ibyemezo by’iyo nama

1. Inama y’Abaminisitiri yifurije ikaze n’imirimo myiza Abaminisitiri
n’Abanyamabanga ba Leta binjiye muri Guverinoma mu ivugururwa ryayo
ryo ku wa 18 Ukwakira 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yishimiye itorwa rya Madamu Mushikiwabo Louise ku
mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango uhuza Ibihugu
bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (La Francophonie).

3. Inama y’Abaminisitiri yashimangiye kongera ingufu mu ikoreshwa ry’Ururimi
rw’Igifaransa mu burezi, mu mahugurwa no mu bucuruzi.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku
itariki ya 14 Nzeri 2018.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje politike, gahunda n’ingamba bikurikira:
 Ivanwaho rya viza ku baturage bakomoka mu bihugu bya Angola,
Ubushinwa, Namibiya, Mozambike, Ikirwa cya Saint Christopher and Nevis
na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

 Kwegurira imigabane Leta y’u Rwanda yari ifite mu ikaragiro ry’amata rya
Giheke igahabwa Koperative y’Aborozi ( COOPRODEG).

 Kuvugurura amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Kompanyi
Zipline ajyanye no gutwara ibikoresho byifashishwa mu gutanga amaraso
hakoreshejwe drones.

 Kwemerera Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda gutanga
impushya ku bashoramari makumyabiri na barindwi (27) bakora ibikorwa byo
gucukura amabuye y’agaciro na kariyeri.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo
yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 16 Ukwakira 2018, hagati
ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika itsura Amajyambere,
yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana na mirongo itandatu
n’eshanu n’ibihumbi magana atanu na mirongo cyenda z’Amayero
(165.590.000 EUROS) agenewe gahunda ya II yo kongera uburyo bwo
kwegereza abaturage amashanyarazi (SEAP II);

 Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo
yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda kuwa 16 Ukwakira 2018, hagati
ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere
(ADF), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu n’eshatu
za Units of Account (53.000.000 UA) agenewe gahunda ya II yo kongera
uburyo bwo kwegereza abaturage amashanyarazi (SEAP II);

 Umushinga w’Itegeko rigenga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za
Gisiviri (RCAA);

 Umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko n°42/2011 ryo ku wa 31/10/2011
ryerekeye umutekano w’iby’Indege za Gisiviri.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

 Iteka rya Iteka rya Perezida ritiza SP GAKUBA Christine, Ofisiye
w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Muhabura
Multichoice Company Ltd;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Urwego rureberera Ishuri Rikuru
ryihariye ry’Igihugu rishinzwe kwigisha amategeko (RLEA);

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Madamu DUSABE Charlotte ku
mwanya w’Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ubutaka
n’umutungo utimukanwa biri mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka
Gasabo bikajya mu mutungo bwite wayo;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta Ubutaka
n’umutungo utimukanwa biri mu kibanza giherereye mu Murenge wa
Muhima, mu Karere ka Nyarugenge bikajya mu mutungo bwite wayo;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana mu mutungo rusange wa Leta ubutaka,
n’umutungo utimukanwa birimo inzu cumi n’imwe (11) zo guturamo
ziherereye mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro no mu Murenge wa
Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge; bikajya mu mutungo bwite wayo.

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana
DUSABIMANA Syridion wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gusakaza
ibikomoka ku matungo mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi
n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kubera ikosa rikomeye yakoze ryo mu rwego
rw’akazi;

 Iteka rya Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta
Madamu MBABAZI Margaret wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Ubutegetsi n’Imari mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda
(INMR), kubera ikosa rikomeye yakoze ryo mu rwego rw’akazi;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana
TOTO WA MUGENZA Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n’Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu
cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) kubera
ikosa rikomeye ryo mu rwego rw’akazi;

 Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana
RUHUMURIZA Albert wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi
n’Imicungire y’Abakozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya
Transiporo (RTDA) kubera ikosa rikomeye ryo mu rwego rw’akazi;

 Iteka rya Minisitiri rihindura Iteka rya Minisitiri Nº04/CAB.M/08 ryo ku wa
24/07/2018 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’iby’Indege za Gisiviri.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo
bukurikira:

 MURI MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI /MINECOFIN

Bwana KWIZERA Jean Florent: Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga
n’itumanaho /Director of ICT Unit.

 MURI MINISITERI Y’UBUREZI (MINEDUC)

 Bwana HABIMANA Fabien: Umuyobozi w’Ishami rya Siyansi,
Ikoranabuhanga, Guhanga ibishya n’Ubushakashatsi/Director of Science,
Technology, Innovation and Research Unit;

 Bwana NIYOMANA MICO Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami
ry’Igenamigambi rya Gahunda z’Uburezi/Director of Education Policy
Planning and Analysis Unit;

 Madamu KUBWIMANA Fortunée: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi
bw’Indimi n’Ubumenyamuntu/Director of Languages and Humanities
Inspection Unit.

 MU KIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE IMIYOBORERE/RGB

Madamu MUKASEKURU Rahab: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari
n’Ubutegetsi/Director of Finance and Administration Unit.

 MU KIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE GUTEZA IMBERE
AMAKOPERATIVE/RCA

Bwana NKUBITO James: Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi no
Guteza imbere Amakoperative/Director of Planning and Cooperative
Promotion Unit.

.MU NAMA NKURU Y’ITANAGAZAMAKURU/MHC

Madamu KANZAYIRE Denyse: Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru
n’Ubushakashatsi/Director of Media Content, Research and Development.

 MU KIGO GISHINZWE UBUZIMA MU RWANDA/RBC

Bwana MPABUKA Etienne: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gupima
indwara ziterwa na Virusi/Director of Immuno-Virology Unit.

 MU KIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUREZI MU
RWANDA/REB

 Madamu SENGATI Diane: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere
Imfashanyigisho z’Ikoranabuhanga/ Director of Digital Content and
Instructional Technology Development Unit.

 Bwana GATERA Augustin: Umuyobozi w’Ishami ry’Amasomo
y’Indimi/Director of Language Subjects Unit.

 Bwana GASINZIGWA G. Peter: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibizamini
by’amasomo y’Ubugeni n’Ubumenyamuntu/Director of Arts & Humanities
Subjects Question Item Bank Unit.

 Bwana RUTALI Gerard: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gutoranya,
Gushyira abanyeshuri mu myanya, Gutunganya no Gutanga
Impamyabumenyi/Director of Selection, Orientation and Certification Unit.

 Bwana NDAYAMBAJE Johnson: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
ibizamini by’amasomo y’indimi/Director of Language Subjects Question
Item Bank Unit.

 Bwana BUHIGIRO Seth: Umuyobozi w’Ishami ryo guteza imbere
Imiyoboro y’Ikoranabuhanga/Director of Connectivity and Network
Development Unit.

 Bwana KANAMUGIRE Camille: Umuyobozi w’Ishami ry’Ibizamini
by’Imibare na Siyansi/ Director of Math & Science subjects Question Item
Bank Unit.

 Bwana MURASIRA Gerard: Umuyobozi w’Ishami ry’Amahugurwa
y’Abarimu/Director of Teacher Training Unit.

 Bwana KAYUMBA Théogène: Umuyobozi w’Ishami
ry’Ikoranabuhanga/Director of ICT Unit.

 MU NAMA Y’IGIHUGU Y’AMASHURI MAKURU/HEC

Bwana GACINYA Desiré: Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’Inguzanyo
z’Abanyeshuri/Director of Bursary/Loan and Fund Management Unit.

 MU KIGO CYA LETA GISHINZWE GUTEZA IMBERE
UBUMENYINGIRO N’IMYIGISHIRIZE Y’IMYUGA MU
RWANDA/WDA

Madamu UWAMAHORO Solange: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
kwemeza Impamyabumenyi no gutanga impushya zo gushyiraho
amashuri/Director of Qualification, Licensing and Accreditation Unit.

 MU ISHURI RIKURI RYIGISHA IMYUGA/IPRC

 Bwana UMUHERWA Gaston: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Amahugurwa y’Amashami ya Koleji (IPRC -Ngoma) /Director of Training
for College Campuses Unit - IPRC Ngoma;

 Madamu NIYOMBABAZI Irene: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
amasomo (IPRC-Kigali) /Director of Academic Services Unit – IPRC Kigali;

 Bwana KAJUGA Bernard Thomas: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Imibereho y’Abanyeshuri(IPRC-Kigali)/Director of Students Welfare Unit/
IPRC Kigali;

 Bwana KARANGWA David: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari (IPRC￾Gishari)/ Director of Finance Unit- IPRC Gishari;

 Madamu MUREBWAYIRE RUTABANA Beata: Umuyobozi w’Ishami
rishinzwe Imibereho y’Abanyeshuri (IPRC-Gishari) /Director of Students
Affairs Unit- IPRC Gishari;

 Bwana MUSHIMIYIMANA Jean Damascène: Umuyobozi w’Ishami
rishinzwe Ubuyobozi n’Abakozi (IPRC-Musanze) /Director of Human
Resource and Administration Unit – IPRCMusanze;

 Bwana NKURAYIJA Eric: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imibereho
y’Abanyeshuri (IPRC-Musanze) /Director of Students Affairs Unit – IPRC
Musanze.

9. Mu bindi

 Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda
ruzakira Inama Mpuzamahanga ku Kuboneza Urubyaro kuva ku itariki ya 12
kugeza ku ya 15 Ugushyingo 2018.

 Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u
Rwanda ruzakira ibikorwa mpuzamahanga bya siporo bikurikira:

 Kuva ku itariki ya 25 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2018: Inama ya 8
y’Akanama k’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira
w’Amaguru ku Isi (FIFA);

 Kuva ku itariki 20 kugeza ku ya 24 Ukwakira 2018: Imyitozo
y’Umupira w’Amaguru ku bana bari munsi y’imyaka 15;

 Kuva ku itariki 4 kugeza ku ya 8 Nzeri 2019: Inama Rusange
y’Impuzamashyirahamwe y’Imikino mu Bihugu bikoresha Ururimi
rw’Icyongereza muri 2019.

 Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u
Rwanda ruzifatanya n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa. Ku
rwego rw’Igihugu uyu munsi uzizihirizwa mu Mudugudu wa Rurembo II,
Akagari ka Rwabutazi, Umurenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, mu Ntara
y’Iburasirazuba ku itariki ya 26 Ukwakira 2018.

 Minisitiri w’Ibidukikije yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 Guverinoma y’u Rwanda yabonye igihembo cy’Imiyoborere
y’Indashyikirwa mu Kwita ku Bidukikije n’Ingamba zo guhangana
n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Afurika” (Exceptional Leadership in
Green Growth and Climate Resilience Strategy in Africa);

 Ku itariki ya 27 Nzeri 2018 ku Cyicaro Gikuru cy’Umuryango
w’Abibumbye i New York, Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije
(FONERWA) cyahawe igihembo cyo Gutera inkunga imishinga
igamije gushyigikira Urwego rw’Ishoramari ritangiza ikirere.

 Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika yamenyesheje Inama
y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzakira inama ebyiri zo ku rwego rw’Akarere:

 Kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2018: Inama
Rusange Ngarukamwaka ya 12 y’Ishyirahamwe ry’Abayobozi
bashinzwe kurwanya ruswa muri Afurika y’Iburasirazuba;

 Kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30 Ugushyingo 2018: Inama
Rusange ya 6 y’Ishyirahamwe ry’Abavunyi n’Abunzi muri Afurika.

 Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku
itariki ya 25 Ukwakira 2018 muri Kigali Conference and Exhibition Village
hazatangizwa ku mugaragaro Politiki n’Ikirango cya Made in Rwanda. Iki
gikorwa kizakurikirwa n’Imurikagurisha rya 4 rya Made in Rwanda
rizatangira ku itariki ya 28 Ugushyingo kugeza ku ya 11 Ukuboza 2018.

 Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya
1 Ugushyingo 2018, u Rwanda ruzizihiza Umunsi w’Urubyiruko Nyafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nkuko muhora mutureberera kandi imyanzuro mukunze gushyiraho turayishimira twagirango rwose mutegezeho igishushanyo mbonera
cya NDUBA MUKARERE KAGASABO KUGIRANGO tubashe kumenya ibyo dusabwa mumiturire ijyanye nigihe.murakoze

ALEX yanditse ku itariki ya: 25-10-2018  →  Musubize

Iyo myanzuro nimyiza ariko mutubarize gahunda yogukora amaserano na BRD kubanyeshuri bagiye kwiga muwa mbere uko bimeze kuko kubikora online ntabwo birigukunda ikibazo gihari ntabwo tukizi igihe batanze cyo gukora ayo amaserano y’inguzanyo yokwiga na BRD kirikurangira,murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 25-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka