Hagiye gutegurwa irushanwa rizitirirwa Gisa Gakwisi wabumbye Convention Center
Ubuyobozi bwa Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel bwavuze ko bugiye gutegura irushanwa rizitirirwa Gisa Gakwisi uherutse kubumba inyubako z’iyi hotel yifashishije ibumba.
Iri rushanwa rigamije kuzafasha abana bari mu kigero cye kugaragaza ubuhanga n’impano bafite mu bugeni nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Kigali Radisson Blue na Convention Centre, Hanna Moges, ubwo batemberezaga Gisa muri izi nyubako, kuri uyu wa 9 Nyakanga 2017.
Yavuze ko bifuje kubonana n’uyu mwana kugira ngo bamutere ishyaka kandi bamufashe kurushaho guteza imbere impano ye.
Yagize ati “Uyu munsi twamutumiye kugira ngo abashe gusura izi nzu n’umuryango we anamenye ibihakorerwa. Twamuteguriye impano zirimo ibikoresho azifashisha mu guteza imbere impano yifitemo n’ibindi bikoresho byo kumufasha ku ishuri.
Iri rushanwa twateguye rizamwitirirwa rizatangira vuba, tuzabagezaho igihe rizatangirira hamaze kunozwa neza uko rizaba riteye, kandi rizatuma ubuhanga bwa Gisa budasibangana."
Nyuma yo gutembera muri KCC, Gisa w’imyaka 13 y’amavuko yavuze ko yishimye cyane kuba ayinjiyemo, ariko yasanze hari ibyo atabashije gushyiraho neza kuko yari atarayigeramo.
Yagize ati “Ntabwo nari narahageze, nta n’ibikoresho byinshi nari mfite. Nk’uko nabibonye, nimbona ibikoresho nzahita mbyongeramo, nk’amakaro n’ibirahuri.
Ubusanzwe kubumba ni ibintu nkunda, kuva kera narabikoraga. Hari n’ibindi nagiye mbumba nka Stade amahoro.”
yavuze kandi ko yakabije inzozi zo gutemberezwa muri izi nyubako, nyuma y’igihe yari amaze azirebera inyuma atarabasha kuzikandagiramo.
Se w’uwo mwana, Gakwisi Mvunabandi, yatangaje ko umwana we asanzwe agaragaza impano yo kubumba ibintu binyuranye, ndetse ngo ashobora kuba abikomora mu muryango we.
Yavuze kandi ko yiteguye gushyigikira impano y’umuhungu we uko abishoboye, kugira ngo iyi mpano izamugirire akamaro mu buzima bwe buri imbere.
Uwo mwana yagize aya mahirwe nyuma y’uko mu kwezi gushize ubuyobozi bwa Convention Center na Radisson Blue Hotel bwabonye ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’igihangano cye, bukifuza guhura nawe ndetse n’umuryango we.
Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel ni inzu zatashywe muri Nyakanga umwaka 2016, zuzura zitwaye miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza ko abana bacu batembera bakareba ibitatse uRwanda kandi bakiga uburyo uRwanda rwejo rwba ruteye babigizemo uruhare, mu ikoranabuhanga mu bugeni ndetse no mubukorikori
nones munsobanurire nibangahe bayikoze ko uwonabonye mbere ati uyu!
Ndashimira abanyamakuru batugezeho amakuru nkaya yingirakamaro, atwereka impano abana bacu bafite. Uyu mwana bamube hafi mukumufasha guteza impano ye imbere. Ariko tunashimire aboyobozi bacu batuma tugera kuri ibi byiza byose.
UMWANA URI KU ISHUSHO Y’IBUMBA KO ADASA NUWAJE GUTEMBEREZWAMO?
Yoooo,ese ako akana iyo convention center yafashe icyemezo cyo kukigisha mpaka kakagera aho kifuza
Bibiliya ivuga ko buri muntu azatungwa n’impano ye!
Abanyamakuru bajye bagera no mucyaro hirya abana bafite impano ni benshi