Hagiye gutegurwa irushanwa rizitirirwa Gisa Gakwisi wabumbye Convention Center

Ubuyobozi bwa Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel bwavuze ko bugiye gutegura irushanwa rizitirirwa Gisa Gakwisi uherutse kubumba inyubako z’iyi hotel yifashishije ibumba.

Gisa Gakwisi yatemberejwe muri Convention Center na Radisson Blue amatsiko yari afite arashira
Gisa Gakwisi yatemberejwe muri Convention Center na Radisson Blue amatsiko yari afite arashira

Iri rushanwa rigamije kuzafasha abana bari mu kigero cye kugaragaza ubuhanga n’impano bafite mu bugeni nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Kigali Radisson Blue na Convention Centre, Hanna Moges, ubwo batemberezaga Gisa muri izi nyubako, kuri uyu wa 9 Nyakanga 2017.

Yavuze ko bifuje kubonana n’uyu mwana kugira ngo bamutere ishyaka kandi bamufashe kurushaho guteza imbere impano ye.

Yagize ati “Uyu munsi twamutumiye kugira ngo abashe gusura izi nzu n’umuryango we anamenye ibihakorerwa. Twamuteguriye impano zirimo ibikoresho azifashisha mu guteza imbere impano yifitemo n’ibindi bikoresho byo kumufasha ku ishuri.

Iri rushanwa twateguye rizamwitirirwa rizatangira vuba, tuzabagezaho igihe rizatangirira hamaze kunozwa neza uko rizaba riteye, kandi rizatuma ubuhanga bwa Gisa budasibangana."

Hanna Moges ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Convention Center na Radisson Blue
Hanna Moges ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Convention Center na Radisson Blue

Nyuma yo gutembera muri KCC, Gisa w’imyaka 13 y’amavuko yavuze ko yishimye cyane kuba ayinjiyemo, ariko yasanze hari ibyo atabashije gushyiraho neza kuko yari atarayigeramo.

Yagize ati “Ntabwo nari narahageze, nta n’ibikoresho byinshi nari mfite. Nk’uko nabibonye, nimbona ibikoresho nzahita mbyongeramo, nk’amakaro n’ibirahuri.

Ubusanzwe kubumba ni ibintu nkunda, kuva kera narabikoraga. Hari n’ibindi nagiye mbumba nka Stade amahoro.”

yavuze kandi ko yakabije inzozi zo gutemberezwa muri izi nyubako, nyuma y’igihe yari amaze azirebera inyuma atarabasha kuzikandagiramo.

yagaragaje amatsiko menshi ubwo yatemberezwaga muri iyo nyubako
yagaragaje amatsiko menshi ubwo yatemberezwaga muri iyo nyubako

Se w’uwo mwana, Gakwisi Mvunabandi, yatangaje ko umwana we asanzwe agaragaza impano yo kubumba ibintu binyuranye, ndetse ngo ashobora kuba abikomora mu muryango we.

Yavuze kandi ko yiteguye gushyigikira impano y’umuhungu we uko abishoboye, kugira ngo iyi mpano izamugirire akamaro mu buzima bwe buri imbere.

Gisa n'ababyeyi be bakirwa muri convention Center
Gisa n’ababyeyi be bakirwa muri convention Center

Uwo mwana yagize aya mahirwe nyuma y’uko mu kwezi gushize ubuyobozi bwa Convention Center na Radisson Blue Hotel bwabonye ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’igihangano cye, bukifuza guhura nawe ndetse n’umuryango we.

Kigali Convention Center na Radisson Blue Hotel ni inzu zatashywe muri Nyakanga umwaka 2016, zuzura zitwaye miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika.

Yatemberejwe mu byumba biberamo inama zitandukanye
Yatemberejwe mu byumba biberamo inama zitandukanye
Yavuze ko nyuma yo gusura iyo nyubako, ubu noneho yayikora neza kurusha mbere
Yavuze ko nyuma yo gusura iyo nyubako, ubu noneho yayikora neza kurusha mbere
Yahafashe agafoto k'urwibutso
Yahafashe agafoto k’urwibutso
Hamwe n'ababyeyi be muri Convention Center
Hamwe n’ababyeyi be muri Convention Center
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Nibyiza ko abana bacu batembera bakareba ibitatse uRwanda kandi bakiga uburyo uRwanda rwejo rwba ruteye babigizemo uruhare, mu ikoranabuhanga mu bugeni ndetse no mubukorikori

alias yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

nones munsobanurire nibangahe bayikoze ko uwonabonye mbere ati uyu!

ALIAS yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Ndashimira abanyamakuru batugezeho amakuru nkaya yingirakamaro, atwereka impano abana bacu bafite. Uyu mwana bamube hafi mukumufasha guteza impano ye imbere. Ariko tunashimire aboyobozi bacu batuma tugera kuri ibi byiza byose.

CYIMANA ISSA yanditse ku itariki ya: 11-07-2017  →  Musubize

UMWANA URI KU ISHUSHO Y’IBUMBA KO ADASA NUWAJE GUTEMBEREZWAMO?

MUZAYIRE yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Yoooo,ese ako akana iyo convention center yafashe icyemezo cyo kukigisha mpaka kakagera aho kifuza

Yulian yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Bibiliya ivuga ko buri muntu azatungwa n’impano ye!

IMPANO yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Abanyamakuru bajye bagera no mucyaro hirya abana bafite impano ni benshi

bon yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka