Hagiye gutangizwa ikigo nkemurampaka kizunganira Urukiko rw’Ubucuruzi

Mu Rwanda hagiye gutangira ikigo mpuzamahanga nkemurampaka, kizajya gifasha mu gukemura impaka zigaragara mu bucuruzi, ahanini zishingiye ku kutumvikana mu kubahiriza amasezerano abantu bemeranyijweho.

Ikigo Mpuzamahanga Nkemurampaka cya Kigali (KIAC), cyatekerejwe mu rwego rwo gukemura ibibazo igice cy’abikorera mu Rwanda gihura nabyo mu gucyemura impaka zishingiye ku bucuruzi, nk’uko umuyobozi wacyo yabitanaije abanyamakuru, kuri uyu wa atatu tariki 30/05/2012.

Bernadette Uwicyeza, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iki kigo cyizatangizwa ku mugaragaro tariki 31/05/21012, yatangaje ko uretse kugabanya igihe imanza zamaraga mu nkiko, kizanongerera icyizere abashoramari b’abanyamahanga, kuko bazaba bizeye ubutabera.

Ati: “Abashoramari mpuzamahanga ntibakunda kujya mu nkiko kuko baba batizera ko zizabaha agaciro ku bukemurampaka.”

Nubwo ubu bukemurampaka bwari busanzwe bukorwa mu Rwanda ariko mu buryo bukiri hasi, iki kigo nicyo cya mbere kigiyeho muri aka karere. Kikaba kinitezweho ko abantu bo mu karere no ku rwego rw’isi bazajya bakiyambaza.

Ibyo bizagerwaho bivuye ku mahugurwa azajya atangwa ku bakozi bacyo no kureshya abakemurampaka ku rwego mpuzamahanga kuza gukorera mu Rwanda, abasanzwe bakabigiraho; nk’uko Uwicyeza yakomeje abitangaza. Kugeza ubu iki kigo kimaze kubona abakemurampaka 32.

Ni ibisanzwe ko impaka zishobora kubaho hagati y’impande ebyiri zihuriye ku bucuruzi, aho umwe ashobora kutuzuza inshingano yiyemeje, iki kigo kikaba gifite inshingano zo gukemura izo mpaka mu mahoro.

Uwicyeza yongeraho ko kugira ngo bakomeze gukorana neza n’urukiko rw’ubucuruzi rwari rusanzwe rukora akazi nk’ako, bazajya bakira ibirego by’abantu bari barabyemeranyijweho ko mu gihe cy’ibibazo bazitabaza KIAC.

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Minisiteri y’Ubutabera n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), niyo yateye inkunga ishyirwaho ry’iki kigo, ndetse yiyemeza no kugifasha gushyiraho inyubako zigendanye n’imirimo yacyo.

Urugaga rw’Abikorera rwatanze ibiro byo kuba bakoreramo, umuyobozi mukuru Hannington Namara, yatangaje ko bishimiye ishyirwaho ry’icyo kigo, kuko no mu nshingano zayo harimo gutanga ubutabera ku bashoramari.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka