Hagiye gutangira ubushakashatsi bugamije kumenya intwari nshya
Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe (CHENO), rwatangije ubushakashatsi bugamije kumenya abantu baba baragize ubutwari. Gukangurira Abanyarwanda bose gutanga amakuru ku muntu wese bemeza ko yaranzwe n’ibikorwa by’ubutwari.
Ibi babitangarije mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 10/07/2013. Muri iki kiganiro ni naho hatangarijwe ku mugaragaro ibizagenderwaho kugira ngo umuntu yitwe intwari.
Ignatius Kamali Karegesa, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CHENO yatangaje ko bahamagarira abantu bose kugira uruhare muri iki gikorwa kigamije guha agaciro abantu bagize ubutwari mu bikorwa bitandukanye.
Yagize ati: “Twifuza ko Abanyarwanda bose babigiramo uruhare nibo batubwira abo bakekaho ubutwari bakabitugezaho nantwe tukabisuzuma.
Iyo tumaze kubisuzuma dukwiye kubonamo amazina y’abantu koko bavuze ibintu bifatika, ibintu by’ukuri noneho abo ngabo tukaba ari bo dukuramo abo dukoraho ubushakashatsi mu buryo bucukumbuye.”
Kamali yatangaje ko kandi buri muntu wese afite uburenganzira bwo kureba no mu bagizwe intwari haba hari ikibazo akakivuga, cyasuzumwa bagasanga ari ukuri agakurwamo.
Ku bifuza gutanga makuru ku bantu b’intwari baba bazi basabwa kuzuza amalisiti ari ku rubuga rwa CHENO arirwo www.cheno.gov.rw, cyangwa kohereza amakuru kuri email yabo ariyo [email protected].
Abadafite uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga banyuza inyandiko zabo ku gasanduku k’amabaruwa ka BP 635 Kigali mu turere batuyemo, cyangwa bakayageza ku biro by’uru rwego mu nyubako Le Prestige hafi ya Rwandex.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Rugamba Cyprien nadashyirwamo nziyahura
Rugamba Cyprien nadashyirwamo nziyahura
Eh aya ma juice arayamara ari umwe?