Hagiye gusohoka amabwiriza mashya y’umwuga w’abavuzi b’amatungo

Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI iratangaza ko mu kwezi kwa Nyakanya 2024 izasohora amabwiriza mashya agenga ubuvuzi bw’amatungo, mu rwego rwo kurwanya akajagari muri ubwo buvuzi, no kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo binyuze mu mucyo.

Bitangajwe mu gihe hari aborozi bavuga ko abavuzi b’amatungo ari bake mu Turere, bigatuma n’ababonetse babaha serivisi zihenze, zirimo kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi n’imiti hashingiwe ku byifuzo by’abavuzi, no kwishyura amafaranga y’urugendo rw’umuvuzi w’itungo (Viterineri) ku giciro kiri hejuru.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bw’amatungo mu Rwanda, bamwe mu borozi bi mu Karere ka Ruhango bagaragarije ubuyobozi ko bakigowe no kuba ibiciro by’imiti na serivisi zo kuvura amatungo zihenze, ku buryo hari n’aborozi babura ubushobozi bwo kuvuza amatungo yabo akaba yanapfa, cyangwa bagacika intege zo kwitabira umwuga w’ubworozi.

Umwe mu borozi yagaragaje ko bibaye byiza umworozi wabashije kwishyura ubwishingizi bw’amatungo ye, yashyirirwaho nkunganire ya Leta kugira ngo abashe kuvuza neza ayo matungo kuko ubuvuzi buhenze.

Agira ati, “Nk’iyo ngiye guteza intanga nshobora no guhamagara umuveterineri w’i Nyanza kugira ngo inka yanjye itaza kurinduka, kuko abandi baba bagiye mu bindi bice, ibyo bituma duhendwa cyane turifuza ko ubwishingizi bw’itungo bwanagira uruhare mu kurivuza”.

Undi mworozi ati, “Hari n’igihe uba ufite amafaranga y’umuti no kwishyura veterineri waje kukuvurira, ariko udafite ayo kumutegera turifuza ko ayo mafaranga y’urugendo yavaho cyangwa bakayagabanya, kuko ayaguca ntakintu agendeyeho bitewe n’uko itungo ryawe rirwaye, mukumvikana gutyo ntabwo tuzi aho imiti iva n’ibiciro byayo ntabyo tuba tuzi viterineri ayaguca agendeye ku buryo abyumva”.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubworozi muri MINAGRI Dr. Ndorimana Jean Calude avuga ko muri rusange serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo zitangwa ku kigereranyo cya 80% na ba veterineri bigenga, mu gihe aba Leta batanga gusa serivisi ya 20%.

Dr. Ndoromana avuga ko gushyiraho amakoperative cya Kompanyi z’abaviterineri mu Turere n’Imirenge, bizatuma nibura haboneka umuvuzi w’amatungo uhoraho ushobora gutabara umuturage igihe itungo ryarwaye.

Agira ati, “Turabakangurira kwishyira hamwe kugira ngo ku rwego rw’umurenge habe hari nibura abavuzi b’amatungo batanu, bazajya bafasha aborozi gutera intanga, kuvura amatungo no kubungabunga ubuzima bw’itungo muri rusange, ibyo bizatuma ibiciro bizashyirwaho bimanikwe ahantu kandi igiciro kizwi neza”.

Agira ati, “N’ubundi ibyo biciro birahari ariko ntabwo twabashaga kureba uko byubahirizwa, ariko ubu bizajya biba bizwi haba ku rugendo, serivisi yo kuvura n’amafaranga y’urugendo, ntabwo umuviterineri azongera kujya aca igiciro cy’umurengera kandi hari amategeko abigenga, uzabirengaho bakamurega azahanwa”.

Ku kijyanye no kuba aborozi bataka ibiciro biri hejuru mu buvuzi bw’amatungo, bakifuza ko ubwishingizi bw’amatungo bwanashyirwa muri nkunganire bukaba bwanayavuza, Dr. Ndorimana avuga ko uko ubushobozi buzajya buboneka bizakorwa serivisi y’ubuvuzi bw’itungo zirusheho kunoga.

Umuyobozi w’urugaga rw’abaveterineri mu Rwanda (RCVD) Dr.Kayumba Charles, avuga ko gushyiraho amabwiriza yo kwita ku buzima bw’amatungo ku rwego rw’Umureng ku bavuzi b’amatungo bigenga, izarushaho gufasha koko kubahiriza ibiciro bigenwa n’amategeko abatabikoze bagafatirwa ibihano.
Agira ati, “Hari amakoperative amaze kuvuka, dutegereje ko amabwiriza ashyirwaho umukono Leta ikayaha umugisha ubundi tukayakurikiza, ubikoze binyuranyije n’amabwiriza akabihanirwa kuko ntabwo turi ibyigenge dukorera ku mategeko ya Leta”.

Imibare igaragaza ko nibura mu Rwanda habarurwa inka hafi miliyoni imwe n’ibihumbi 500, ingurube hafi milinoyoni eshatu, n’inkoko zisaga miliyoni eshanu, gahunda yo kuzamura umusaruro kun ka ikaba ari yo ishyizwe imbere aho gukomeza kongera umubare wazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka