Hagiye gushyirwaho ikigo gishinzwe kugura umusaruro wose wabuze isoko
Nyuma y’ikibazo cyari kimaze iminsi cy’umusaruro w’umuceri wari waraburiwe isoko bigateza ikibazo, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko hagiye gushyirwaho ikigo gishinzwe kugura umusaruro wose wabuze isoko.
Inzego nkuru z’Igihugu zikimara kumenya iki kibazo ndetse bikanakomozwaho na Perezida Paul Kagame ko umuceri weze mu Karere ka Rusizi mu kibaya cya Bugarama ugera kuri toni ibihumbi bitanu wabuze isoko, ku wa 18 Kanama 2024 nibwo uwo muceri watangiye kugurwa n’Ikigo East Africa Exchange (EAX) gikora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kikazakorana n’uruganda Mashyuza Rice Mill n’uruganda COTICORI mu kuwutunganya.
Ubusanzwe ngo iyo umuceri usaruwe uba ugomba kujyanwa ku ruganda ugatonorwa ukajya ku isoko abantu bakawugura bakajya kuwurya, ariko haje kubaho ko muri toni zasaruwe zose hari izitarabashije kugurishwa, bitewe n’uko abawutonora bavuga ko uturuka hanze ushobora kuba uhendutse kurusha uhingwa mu Rwanda, ari nabyo byatumye ugurwa gake bigatuma toni zigera ku bihumbi 26 mu gihugu hose zibura abaguzi, zirimo izigera ibihumbi 5 zabuze aho zibikwa.
Akimara kurahirira ishingano zo kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri manda y’imyaka itanu mu kiganiro cya mbere yagiranye na RBA Dr. Ildephonse Musafiri yavuze ko ikibazo cy’umuceri wari warabuze isoko Leta yagihagurukiye kandi gikemuka.
Yagize ati “Tumaze kubona icyo kibazo, abacuruzi bifuza ko abahinzi bajya munsi y’amafaranga 500 by’amafaranga tugura ku kilo tuwucuruza udatonoye, ariko kubera ko tuba twabaze byose yashyizemo, amafumbire, imirimo yakoze, n’imiti yateye, twumva munsi ya 500 yaba ahombye, twafashe umwanzuro w’uko Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo EAX bashaka amafaranga uwo muceri wose ukagurwa, tukawutonora tukawuha amashuri, ku mafaranga macye kurusha ayo abacuruzi bari kubaheraho kuko iyo bawuguze bawugura 1500.”
Arongera ati “Turasanga nituwugura tukawutonora, tukawugurisha amashuri ku mafaranga macye cyane kuko uhenze uzaba ugura 800, biratuma duhumuriza abahinzi, gahunda yo kugura umuceri udafite abaguzi wose toni ibihumbi 26 yaratangiye ejo, twatangiriye mu Karere ka Rusizi, batangira kugura umuceri wose duhereye ku mbuga n’ahandi hose hari ikibazo, Gasabo, Rwamagana, Gatsibo, Ngoma no mu bice by’Amajyepfo mu Turere duhinga umuceri nka Nyanza na za Gisagara, icyo kibazo Leta y’u Rwanda yagihagurukiye kandi kirakemuka.”
Uretse kugura umusaruro wose w’umuceri wari wabuze isoko ngo hari n’ingamba zirambye zo guhangana n’icyo kibazo nkuko Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi abisobanura.
Ati “Hari ingamba zirambye zo kugira ngo gikemuke burundu, ibihe tunyuramo by’umusaruro uza ukabura abaguzi dushaka gushyiraho ikigo kirambye gihoraho kigura umusaruro wose w’ibinyampeke wabuze isoko kugira ngo tujye tubibika nka Leta, igihe byagabanutse twongere tubisubize ku isoko.”
Arongera ati “Buri gihugu iyo gishaka kwihaza mu biribwa, bashaka kugira ngo ibiciro bigume hamwe cyane cyane nk’ibi turya buri munsi by’ibinyampeke n’ibindi bibasha kubikika, dushaka gushyiraho gahunda yo kujya duhunika ibihagije, icyo gihe Leta nayo iza ku isoko nk’umuguzi ikagura n’abahinzi kugira ngo he kugira ibibura isoko, abacuruzi hari igihe baba bake Leta ikabunganira ikagura umusaruro bataguze wenda nka 40%.”
Iki kigo kigiye gushyirwaho, MINAGRI ivuga ko abahinzi bazajya gusaruro muri sezo itaha cyaratangiye gukora, ku buryo nta musaruro w’ibinyampeke uzongera kubura isoko ngo bibe byatuma abahinzi bagwa mu gihombo.
Nubwo habayeho kubura isoko ku muceri ariko ngo uhingwa mu Rwanda nturashobora guhaza isoko ry’imbere mu Gihugu kubera ko ku mwaka mu Rwanda haribwa toni zirenga ibihumbi 450 by’umuceri mu gihe uwera mu gihugu utarenga toni ibihumbi 70 ku mwaka, aho mu gihembwe gishize cy’ihinga wari wahinzwe kuri hegitari zingana n’ibihumbi 15.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
MUDUFASHE KONGERA UMUSARURO W.UMUCERI HONGERWA INGOMERO ZAMAZI AKABONEKERA KUGIHE NA B. AGORONOME BAHAGIJE MU MAKOPERATIVE MUGIHU CYOSE NO MUTUGALI TWOSE TWIGIHUGU
Riz de Montagne turayishaka ko ihingwa hano mu Rwanda ba nyakubahwa.ikindi mwongere uburyohe tweze umuceri umeze nk uwobdukura mu bihugu byo hanze.Murakoze.