Hagiye gushyirwaho gahunda yo gukora ubuhinzi burwanya inzara

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iratangaza ko ishaka gushyiraho gahunda yo gufasha abahinzi gukora ubuhinzi burambye kandi bukarwanya ibura ry’ibiribwa.

Ibi ni ibitangajwe na Innocent Musabyimana, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, ubwo bakoraga inama nyunguranabitekrezo igamije kureba ahakenewe kwitabwaho mu buhinzi kuri uyu wa 12/11/2014.

Yagize ati “Gahunda ya MINAGRI yita cyane ku kongera ibiribwa by’amoko yose harimo ibikomoka ku burobyi n’imyaka. Dukeneye kuganira byimbitse kuri izo gahunda ku buryo abazaba bariho mu myaka iri imbere izi ngufu dushyiramo zizabagirira akamaro”.

Inama nyunguranabitekerezo ku buryo bwo kongera ubuso buhingwaho yari yateguwe na MINAGRI na FAO.
Inama nyunguranabitekerezo ku buryo bwo kongera ubuso buhingwaho yari yateguwe na MINAGRI na FAO.

Mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi ubuhinzi bukomeje guhura n’imbogamizi, zirimo ubwiyongere bw’abaturage, gukenera ingufu zihagije n’amazi bitwara ahagahinzwe, ubwiyongere bukabije bw’imigi n’imihindagurikire y’ikirere.

Ni muri urwo rwego inzego zitandukanye zirimo n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryiza ku biribwa (FAO) bisaba ko habaho gahunda n’imikoranire imwe bigamije kureba igikenewe n’ibindi byaza nyuma ibihingwa byabonye umwanya.

Attaher Maiga uhagararie FAO mu Rwanda, yatangaje ko hari byinshi ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda, bitwe n’intambwe rwateye mu gushyira gahunda ku murongo. Ati “Birazwi ko u Rwanda ruyoboye mu bice byinshi. Mu myaka 20 ishize twagiye tubona iterambere ryihuse cyane cyane mu buhinzi.”

Hatagize igikorwa ngo ubuhinzi burengerwe u Rwanda kimwe n'isi byahura n'ibibazo bikomeye by'inzara.
Hatagize igikorwa ngo ubuhinzi burengerwe u Rwanda kimwe n’isi byahura n’ibibazo bikomeye by’inzara.

U Rwanda kandi ngo ni cyo gihugu cya mbere kigerwaho n’inkunga ya FAO yo gufasha ibihugu kureba ibibazo bigaragara mu bindi bice by’ubucuruzi bishobora kubangamira ubuhinzi.

Hizewe ko iyi gahunda izafasha mu kurengera igice cy’ubuhinzi cyagendaga gisatirwa z’izindi gahunda z’iterambere kugira ngo ibikomoka ku buhinzi no ku burobyi bikomeze biteze igihugu imbere.

Iyi nama yari yitabiriwe n'impuguke zitandukanye mu by'ubuhinzi.
Iyi nama yari yitabiriwe n’impuguke zitandukanye mu by’ubuhinzi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka