Hagiye gukorwa umukwabu ku bakoresha Perimi z’inyamahanga

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’umuhanda, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hagiye kuba umukwabu ku batwara ibinyabiziga, bakoresheje Perimi z’inyamahanga.

CP John Bosco Kabera
CP John Bosco Kabera

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa kane Tariki 18 Gicurasi 2023, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yaburiye abantu bose bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyamahanga, kujya kuzihinduza bakabona inyarwanda, kubera ko hagiye gukorwa umukwabu ku bazifite hagamijwe kurinda impanuka.

CP Kabera yavuze ko mu bihe bya vuba batangira gukora umukwabu, kandi ko uwo bazasangana uhushya ruhimbano azabihanirwa nk’uwakoresheje impapuro mbimbano.

Yagize ati “Turaza gukora umukwabu ku bantu bafite Permi, turaza gukoresha Rwanda Forensic Laboratory, ndagira ngo mbabwire ko turimo gukorana, bafite ikoranabuhanga ry’impushya zose zo ku Isi mu bihugu 197, bibarirwa mu muryango mpuzamahanga, ibimenyetso by’ibyo bihugu barabifite.”

Yongeraho ko umuntu bazafata bakamucyeka, uruhushya rwe ruzajya rujyanwa gusuzumwa, ku buryo nibasanga ari urwo yakoresheje, azafatwa nk’ukoresheje inyandiko mpimbano akurikiranwe.

Ati “Abantu rero bafite impushya zo hanze, icya mbere tubagira inama ni uko baza bakajya kuzihinduza aho bakwiye kuba babikorera, kuko hari ibyo amategeko asaba byo kuba bahinduza uruhushya rwabo, ariko nanaruzana tukarucyeka tuzarujyana kurusuzumisha. Niturusuzumisha tugasanga yarimo guhinduza urwo yacuze, tuzamufata nk’aho akoresha urudafite agaciro azabikurikiranwaho.”

Akomeza agira ati “Ibintu byo kujya mu bihugu duturanye bakajya kugura impushya batanga amafaranga, batanga Amadolari, batanga ibiki, ntabwo byemewe. Mubibabwire cyangwa babyumve yuko barimo gukora amakosa, barimo gukora n’ibyaha. Izo mpushya n’izo dufite baje guhinduza, n’abo tuzazifatana bose tuzazijyana muri kiriya kigo tuzisuzumishe, uwo tuzasanga ko yagiye kuzicurisha akazigura azakurikiranwa.”

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi, CP Vincent Sano, avuga ko umutekano w’umuhanda ari inkingi ikomeye cyane mu iterambere ry’Igihugu, ndetse no ku mutekano rusange wacyo.

Ati “Iyo umutekano wo mu muhanda wahungabanye n’ibindi birahungabana, ibijyanye n’iterambere birahungabana, ibijyanye n’umutekano rusange birahungabana. Buriya imihanda ni nko kubona imitsi itembereza amaraso mu mubiri w’umuntu, kuko ni yo dukoresha kugira ngo dushobore kugera ku mirimo, ku mashuri, gukora ubucuruzi, by’umwihariko mu gihugu cyacu turayikoresha kurusha ikirere”.

Imibare ya Polisi igaragaza ko mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2022, impanuka zahitanye abantu 729, zikomeretsa bikomeye abagera ku 173, mu gihe abakomeretse byoroheje bageze ku 7745.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nubwo ibizamini bikomeye ariko uwize neza aratsinda numva umuntu wize neza agomba gutsinda ntashakirwe impamvu ariko ruswa yo ye kuvugwa gusa ngaho tinatere intambwe tiyigaragaze

Zac yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Murakoze cyane gusa mudufashe kuko dukeneye ko mwaduhindurira mukadufasha tukabona inyarwanda natwe tubaye tubashimiye babyeyi

Reed baton yanditse ku itariki ya: 22-05-2023  →  Musubize

Pnl boroshye ibizamini

Kazungu yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Mutubarize amafaranga yacu twishyuye permis agahera ku IREMBO bikaba byaratumye POLICE itwima permis zacu ngo IREMBO ntiryayagejeje muri system ya POLICE amezi hashize ari 4 kuva mu kwezi kwambere. Niba Police itaturenganuye tuzarenganurwa na RIB

Mahoro yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Mutubarize amafaranga yacu twishyuye permis agahera ku IREMBO bikaba byaratumye POLICE itwima permis zacu ngo IREMBO ntiryayagejeje muri system ya POLICE amezi hashize ari 4 kuva mu kwezi kwambere. Niba Police itaturenganuye tuzarenganurwa na RIB

Mahoro yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

RNP ikwiriye koroshya uburyo itanga Permis.Urugero,niba utsinzwe ikintu kimwe (tuvuge circulation),ubutaha ukaba ariyo uzakora yonyine.Ibyo byagabanya cyane Ruswa iba mu bizami bya Permis.Ubu igeze ku bihumbi 400 kugirango ubone Permis.Birashoboka ko abahabwa Permis batatsinze cyangwa ndetse batakoze ikizami aribo benshi kuruta abagitsinda.Ikizami cya Permis mu Rwanda baragikomeza cyane.Ibyo nibyo bizana Ruswa.Kuki wasubiramo ibyo watsinze??No ku ishuli,usubiramo gusa amasomo watsinzwe.RNP,please hindura uburyo ukoresha ibizami bya Permis.Ruswa izagabanyuka.

hitimana yanditse ku itariki ya: 19-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka