Hagiye gukorwa ubushakashatsi ku musaruro utangwa n’Intore zivuye mu Itorero

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko bateganya gukorwa ubushakashatsi bwihariye ku musaruro utangwa n’Intore zivuye mu Itorero, kuva ryatangira gukorwa n’ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda.

Urubyiruko rw'abasore n'inkumi 413 ni bo bitabiriye icyiciro cya 13 cy'Itorero Indangamirwa
Urubyiruko rw’abasore n’inkumi 413 ni bo bitabiriye icyiciro cya 13 cy’Itorero Indangamirwa

Byagarutsweho na Minisiteri muri iyo Minisiteri Dr. Jean Damascene Bizimana, ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyiciro cya 13 cy’Itorero “Indangamirwa”.

Ni icyiciro kigizwe n’urubyiruko rw’abasore n’inkumi biga n’abatuye mu mahanga, abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za Kaminuza mpuzamahanga zo mu Rwanda, Indashyikirwa zivuye ku rugerero rw’Inkomezabigwi hamwe n’abayobozi mu nzego z’urubyiruko, bose hamwe bakaba ari 413 barimo ab’igitsina gore 180.

Nyuma yo kugaragariza urwo rubyiruko uburyo indangagaciro zirimo ubupfura, ubushishozi, kunga ubumwe, ubutwari n’ubwitange ziri muri nyinshi bashobora kubakiraho bakabasha guhangana n’urugamba rw’iterambere ndetse n’umutekano by’Igihugu, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko bateganya gukora ubushakashatsi bwihariye ku musaruro utangwa n’Intore zivuye mu bikorwa by’Itorero.

Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko bateganya gukorwa ubushakashatsi bwihariye ku musaruro utangwa n'Intore zivuye mu Itorero
Dr. Jean Damascene Bizimana avuga ko bateganya gukorwa ubushakashatsi bwihariye ku musaruro utangwa n’Intore zivuye mu Itorero

Yagize ati “Turateganya kuzakora ubushakashatsi bwihariye ku musaruro utangwa n’Intore zivuye mu Itorero, ariko ikigaragara kandi na bo ubwabo bemeza, ndetse n’inzego z’ibanze zibona, n’ahandi, harimo ibintu byinshi bivamo, kubera ko abanyuze mu Itorero, hari indangagaciro bavana mu Itorero zibaranga mu kazi, zituma batanga umusaruro.”

Akomeza agira ati “Bagira ubwitange, ubutwari, bakagira ishyaka, bigatuma akazi bakora bagakora neza koko, ahandi bagiye, abikorera na bo hari indangagaciro bahavanye, zibafasha mu guteza imbere umwuga wabo, ndetse no mu masomo bibafasha kwiga neza, gushyiramo umwete, kwirinda gutsindwa, banahura n’ibishuko bakamenya inzira yo kumenya kubisohokamo.”

Nubwo hari byinshi byiza, ariko ngo haracyari n’ahandi hakigaragara intege nke, z’uko hari indangagaciro bavana mu Itorero ugasanga hari abazitakaje, bakajya mu biyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi, ku buryo hifuzwa ko Itorero ryajya rikora mu buryo buhoraho kuko ari hamwe mu hatanga ibisubizo, nkuko Dr. Bizimana abisobanura.

Ati “Mu buryo buhoraho ni aho abantu bakorera, batuye, mu Midugudu, mu Mirenge, turifuza no kugera mu bindi byiciro by’urubyiruko, ururi mu makoperative, abamotari, n’abandi, na bo bakajya bagira umwanya wo guhugurwa, kwigishwa, kujyanwa mu Itorero, bidasabye ko byanze bikunze tubazana i Nkumba, cyangwa ahandi, ariko tukabasanga aho bakorera, byose turimo turashyiraho gahunda ku buryo uyu mwaka twatangiye ibyo bikorwa byose bizakorwa.”

Urubyiruko rwitabiriye icyiciro cya 13 cy’Itorero ry’Indangamirwa, bavuga ko impamvu bamwe badakunze kwibona mu bikorwa bitandukanye by’Itorero ari uko abenshi batabyitaho ngo banabihe agaciro kabyo.

Evangeline Ntabara avuga ko impamvu bamwe mu rubyiruko badakunze kwitabira ibikorwa by'Itorero ari uko batabiha agaciro bikwiye
Evangeline Ntabara avuga ko impamvu bamwe mu rubyiruko badakunze kwitabira ibikorwa by’Itorero ari uko batabiha agaciro bikwiye

Evangeline Ntabara ni umwe mu bitabiriye Itorero Indangamirwa aturutse mu Karere ka Gatsibo, avuga ko ibyo barimo kwigishirizwa mu Itorero, azagerageza kubigeza kuri bagenzi be batagize amahirwe yo kuryitabira, kubera ko abenshi badakunze kubiha agaciro kabyo.

Ati “Usanga akenshi dupinga ibintu cyangwa ntitubyiteho, cyane ko uba uvuga ngo iki sinagikora kuko ntikindeba, cyangwa ukumva ko hari abandi bireba cyane, ariko wowe utarimo.”

Uretse amasomo y’uburere mboneragihugu bazigishwa mu gihe cy’iminsi 40, abitabiriye Itorero, bazanahabwa imyitozo ikomatanyije n’amasomo ya gisirikare, ibintu baheraho banavumbura impano bashobora kuba bifitemo mu bijyanye no kwita ku mutekano w’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka