Hagati y’u Rwanda na Togo umubano ni ntamakemwa
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa wa Guverinoma, Tharcisse Karugarama, yakiriwe mu biro bya Perezida w’igihugu cya Togo Nyakubahwa Faure Gnassingbé, tariki 10/04/2012, amushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we, Paul Kagame.
Imbere ya televiziyo y’igihugu cya Togo, Minisitiri Karugarama yagize ati: “ Wari umubonano ugamije gushyikiriza Perezida wa Togo ubutumwa yohererejwe na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame » .
Ubwo butumwa intumwa ya Guverinoma y’u Rwanda yahaye umukuru w’igihugu cya Togo bushingiye ku mubano uri hagati y’ibihugu byombi kuko Perezida Kagame yifuza ko warushaho gukomera kandi ukaramba.
Ubwo butumwa kandi bugamije gushimangira umubano n’ubucuti bw’abaturage b’igihugu cy’u Rwanda na Togo ;nk’uko Minisitiri Karugarama yabivuze.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|