Hagaragaye ikindi kimenyetso kigaragaza ikinyoma cya raporo ya UN ku Rwanda

Bimwe mu bimenyetso byatanzwe n’itsinda ry’impuguke z’Umuryango wabibumbye (UN) ko u Rwanda rutera inkunga umutwe wa M23 bikomeje kugenda bigaragara ko bikwiye gushidikanywaho kuko nta kuri kurimo.

Izo mpuguke zari ziyobowe na Steve Hege zagaragaje ikarita ya gisirikari zavuze ko zafatanye umusirikare w’u Rwanda, ziyitanga nk’ikimenyetso ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23 urwanya Leta ya Kongo.

Izo mpuguke zavuze ko Capt. Saddat Janvier ari umusirikare w’ingabo z’u Rwanda (RDF), wari waroherejwe mu Ntara ya Kivu gufasha abarwanyi b’umutwe wa M23 zigendeye ku kimenyetso cy’ikarita ya gisirikare y’impimbano.

Byaje kugaragara ko Capt. Saddat Janvier atari umusirikare w’u Rwanda ahubwo yari umusirikare w’umutwe wa CNDP mu mwaka wa 2009 warwanyaga Leta ya Kongo, nyuma aza kujya mu ngabo za Kongo (FARDC), ahabwa nimero mu gisirikare cya Kongo FARDC ya #166964208920.

Iyi karita bivugwa ko yatanzwe mu mwaka wa 2005 yanditse mu rurimi rw’igifaransa kandi muri uwo mwaka ibyangombwa by’igisirikare cy’u Rwanda byatangwaga byanditse mu cyongereza.

Iyi karita kandi yanditse nabi kuko hari ahanditse ijambo “Defence” mu mwanya wa “Defense” bigaragaza ko uwayikoze yashatse kuvanga igifaransa n’icyongereza.

Capt. Saddat Janvier aherutse gutabwa muri yombi i Kirumba mu gace ka Butembo ubwo yageragezaga gutoroka nawe ngo yiyunge kuri M23. Icyo gihe yayoboraga kampani ya gatatu yo muri battalion ya mbere muri regiment ya 807. Yayobirwaga na Colonel Bisamaza wayoboraga regiment yakoreraga i Mutwanga mu gace ka Beni.

Byagaragaye ko nyiri iyi karita atari umusirikare w'u Rwanda, ahubwo yahoze muri CNDP aza kwinjizwa mu gisirikare cya Kongo.
Byagaragaye ko nyiri iyi karita atari umusirikare w’u Rwanda, ahubwo yahoze muri CNDP aza kwinjizwa mu gisirikare cya Kongo.

Iki sicyo kimenyetso mu byatanzwe n’impuguke z’umuryango w’abibumbye kigaragaye ko ari ibinyoma. Mu bindi byanyomojwe harimo imva nshya ziri i Kanombe iyi raporo yavugaga ko ari iz’abasirikare b’u Rwanda baguye muri Congo bafasha M23 zishingiye ko nta musirikare w’u Rwanda waguye Darfur.

U Rwanda rubinyomoza rugaragaza ko hari abasirikare baguye Darfur bazishyinguyemo barimo Lt Vincent Mirenge waguye i Darfur tariki 24/07/2012; Sergeant Jean Claude Tubanambazi washyinguwe tariki 13/2012 na Sergeant-Major Jackson Muhanguzi, washyinguwe tariki 30/06/ 2012 mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Raporo y’impugucye za UN kandi yari yatanze ikimenyetso kirimo imyenda y’abasirikare ba RDF yasanzwe muri Congo.

U Rwanda ruvuga ko kuva 2009 ingabo u Rwanda zagiye muri Congo mu bihe bitandukanye zifatanyije n’ingabo za Congo guhashya umutwe wa FDRL kandi kuba imyenda ivugwa itagaragaza amazina y’abasirikare n’amapeti ntiyafatwa nk’ikimenyetso cyashingirwaho.

Byongeye kandi, imyenda ingano z’u Rwanda zikoresha ni imyenda isanzwe ikoreshwa n’ingabo zo mu bindi bihugu bitandukanye ku buryo hari n’amaduka acuruza imyenda nk’iyo. Urugero: umuntu ashobora kujya hanze y’u Rwanda nka Nairobi akagura bene iyo myenda mu iduka.

Ibindi bimenyetso u Rwanda rwagaragaje ko iyi raporo yabeshye ni inzu bitiriye Gen. Ntaganda kandi nyiri inzu ari Innocent Ndagano ufite ibyangombwa by’inzu No. UPI 3/03/04/05/217.

Hotel Bushokoro yubatse mu i Kinigi mu karere ka Musanze bivugwa ko ari iya Gen. Ntaganda ni iya Enock Munyajabo n’umugore we, Kesie Nyiramana, bafite ibyangombwa by’inyubako No. UPI 4/03/07/03/329.

Raporo y’impuguke z’umuryango w’abibumbye kandi ivuga ko ingabo z’u Rwanda zagiye gufasha M23 zatorejwe i Kanombe. Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko i Kanombe ntaho kwitoreza hahari ahubwo hari ibitaro bya gisirikare bivura n’abaturage hamwe n’irimbi rya gisirikare.

Nubwo u Rwanda rwatanze ibivuguruza ibyasohotse muri raporo yakozwe n’izi mpugucye, hategerejwe ko hazasohoka iyindi ikosowe hagendewe ku bimenyetso u Rwanda rwatanze.

Hakomeje kandi kwibazwa ku mpuguke zimwe zikora iyi raporo zakomeje kugaragaza ukubangama nka Steve Hege wanditse inyandiko yise “Understanding the FDLR in the DR Congo” ivugira umutwe wa FDRL kandi ufatwa nk’uwiterabwabo.

Sylidio Sebuharara na Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 8 )

Erega mwa bantu mwe njye ntimuzi ikibazo nifitiye! Ubu se isi izagezahe kuyoborwa n’impuguke za bene ubu bwoko? Impuguke idafata n’umwanya wo kwitondera ibyo igiye kuvuga mwe murumva iba ikiri impuguke? Ahubwo iba ihuze cyane yagombye kurangiza ibyo ihugiyemo yazahuguka ikabona ikavuga ko noneho yahugutse! Biratangaje

Puchu yanditse ku itariki ya: 22-08-2012  →  Musubize

njye kuva nagera kigali pee abzungu bafatanyije nabirababura bibizongwe nigute bakora ibintu nkabiya koko tugaceceka leta ishyiremo akabaraga ice agasuzuguro sinigeze mbona card ya RDF imeze kuriya imeze nka za diplome za congo bazana zimpimbano

mika yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

ahubwo se iriya logo yo ni iya RDF? baradusuzugura kweli!

muhima yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Oya aho ho usomye nabi!!! Ntabwo ari Forces Rwandaises of ni De. Reba neza!

Ariko ibyo bimenyetso birahagije ngo umenye ub uswa bw’abiyita impuguke!!!

Hagribwite yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

ubwo se hari ikindi hege ategereje?

TAYARI yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Sha iriya karita ni impimbano kabisa, baranasuzugura rata, Mundebere na mwe:Directeur d’enregistrement muri RDF ni we usinyisha ikaramu y’Umutuku signature nayo idasobanutse, ntanatere cachet? Twanze agasuzuguro rwose kandi turambiwe ibyo bagereka ku gihugu cyacu? Murandebera koko iriya computer yanditse hariya ari iyo mu Rwanda cga iriya karite yacuriwe muri congo, na bwo si Kinshasa ahubwo ni Birere.

MUCUNGURAMFIZI Clement yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Sha iriya karita ni impimbano kabisa, baranasuzugura rata, Mundebere na mwe:Directeur d’enregistrement muri RDF ni we usinyisha ikaramu y’Umutuku signature nayo idasobanutse, ntanatere cachet? Twanze agasuzuguro rwose kandi turambiwe ibyo bagereka ku gihugu cyacu? Murandebera koko iriya computer yanditse hariya ari iyo mu Rwanda cga iriya karite yacuriwe muri congo, na bwo si Kinshasa ahubwo ni Birere.

MUCUNGURAMFIZI Clement yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Hari ikindi mutabonye kuri iyo karita ikoranye ubuswa bwinshi: FORCES RWANDAISES OF DEFENCE. Ngo Forces Rwandaisse ubundi ngo of? Of ije ite muri Force Rwandaises. Ibi n’akumiro kabisa. Uziko abantu barara badupangira wana!

kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 21-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka