Hagaragaye ibimenyetso ko MONUSCO ifasha ingabo za Kongo kurasa ku Rwanda

Nubwo ingabo za LONI muri Kongo zaraye zihakanye ko zitigeze zifasha ingabo za Kongo kurasa ku Rwanda, ibimenyetso bitajijinganywaho biragaragaza ko MONUSCO iri gukorana bya hafi n’ingabo za Kongo kandi ibyo binyuranye n’amahame ibihugu byo mu karere byemeje kugenderaho ngo Kongo ibone umutekano.

Mu kiganiro ingabo za MONUSCO zagiranye n’abanyamakuru mu mujyi wa Kinshasa tariki 17/07/2013 zahakanye ibyo u Rwanda ruvuga ko ibisasu bibiri byaguye ku butaka bw’u Rwanda kuwa 15/07/2013 byarasiwe mu gace kagenzurwa n’ingabo za MONUSCO n’iza Kongo.

U Rwanda ruremeza ariko ko impuguke zo mu itsinda bise EJVM, Expanded Joint Verification Mechanism rigenzura uko umutekano ubungwabungwa mu karere zamaze kwibonera ibimenyetso ko ibisasu byarashwe mu Rwanda byarashwe n’imbunda yitwa BM21 yari ku butaka bugenzurwa na MONUSCO n’ingabo za Kongo ahitwa Mugunga mu bilometero 12 uvuye Goma.

Itsinda EJVM ryageze aho ibisasu byaguye mu Rwanda.
Itsinda EJVM ryageze aho ibisasu byaguye mu Rwanda.

Amakuru aturuka mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda aremeza ko ibisasu bikimara kugwa ku butaka bw’u Rwanda, guverinoma y’u Rwanda yasabye impuguke za EJVM kujya kugenzura aho ibisasu byaturutse kandi ngo ibimenyetso by’ibanze biremeza koko ko byarasiwe mu gace kagenzurwa na Leta ya Kongo ndetse na MONUSCO ifitemo ibirindiro.

Ibi bisasu ngo byarasiwe aho bita Carriere mu gace ka Mugunga mu bilometero 12 uvuye mu mujyi wa Goma. Aka gace ngo kagenzurwa na batayo y’abakomando ya 41 ikuriwe na Koloneli Mamadou Ndala wa MONUSCO.

Mu kiganiro ingabo za MONUSCO zagiranye n’abanyamakuru i Kinshasa ariko zaraye zihakanye ibi byose zivuye inyuma, zemeza ko ibyo Leta y’u Rwanda ivuga ntaho bishingiye.

Nyamara ariko ngo Umuvugizi w’ingabo za Kongo, Koloneli Olivier Hamuri, yemeje neza ko ingabo za MONUSCO zibafasha mu byo bakenera bikorwa bari gukora byose.

Uyu muvugizi w’ingabo za Kongo yagize ati “Ingabo za MONUSCO ziradufasha mu bikorwa binyuranye ku rugamba nko kutugemurira ibikoresho, amavuta y’imodoka turwanisha, ndetse dushobora no gukoresha indege zabo iyo turwana n’umwanzi.

MONUSCO kandi idufasha cyane mu gutwara abasirikari bacu bakomeretse ibavana mu irasaniro tubajyana aho bavurirwa.”

U Rwanda ruravuga ko kuba MONUSCO ihakana ibikorwa yagizemo uruhare idategereje ko haba n’igenzura ryimbitse ry’itsinda ridafite aho ribogamiye EJVM byemeza ko idashaka ko ukuri kujya ahagaragara kandi ibyo bigatera n’impungenge ko ibyo bikorwa bihungabanya amahoro n’umutekano byakongera gusubira.

Hamwe mu ho ibisasu byaguye ku butaka bw'u Rwanda.
Hamwe mu ho ibisasu byaguye ku butaka bw’u Rwanda.

Gusa ngo si ubwa mbere ingabo za MONUSCO zifatanya n’iza Kongo cyangwa zikazikingira ikibaba kuko mu kwezi k’Ugushyingo mu 2012 ingabo za Kongo FARDC zarashe ibisasu 15 ku butaka bw’u Rwanda ariko MONUSCO ntigire icyo ibikoraho ahubwo ikajya inabihakana.

Aho ibimenyetso bigaragariye ariko ngo Leta ya Kongo yaje gusaba imbabazi, yiregura ivuga ko ngo ibyo bisasu byarashwe n’abasirikari b’intumva, ko atari amabwiriza bari bahawe n’abakuru babo.

Itsinda bita EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) rigizwe n’abasirikari b’inzobere mu gukurikirana amakuru y’ibikorwa bya gisirikari, bakaba baroherejwe n’umuryango w’Inama mpuzamahanga ku biyaga bigari ICGLR (International Conference of the Great Lakes Region) ihuriwemo n’ibihugu 12 birimo n’u Rwanda na Kongo.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 3 )

ARIKO ABANYARWANDA TUZAGUMYA KUREBEERA KUGEZA RYARI?ABANYARWANDA BAJYA MURI CONGO BAGAHOHOTERWA ARIKO ABAKONGOMANI BAMEZE NEZA MU RWANDA! UN NTAKAMARO INGABO NIZIDUFASHE KURINDA IGIHUGU NAHO AGASUZUGURO KARAKABIJE!

Felicien RUTAREMARA yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

munosco yagiye ivugisha ukuri koko ninde utabizi ko ibafasha. ubwo se ntibigaragaye

pepe yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Kongo niyemere ishyikirane na M23. Ibahe uburenganzira bwabo nk’abandi bakongomani cyangwa se ibirukanane n’ubutaka bwabo!!! Naho ubundi kwitwaza ko bavuga ikinyarwanda bakabegeka ku Rwanda ntabwo bizabakemurira ikibazo. Ahubwo kirushaho kuba ingorabahizi ari nako bahahombera cyane. Dore nawe uko umutekano muke utera abana kutiga, nta mihanda, nta mavuriro... Ahaa nzaba ndora!!!

Augustin Ka. yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka