Hagaragajwe uburyo ingaruka z’imihindakurikire y’ibihe zibasira abagore kurusha abagabo

Muri ibi bihe ihindagurika ry’ikirere rikomeza kurushaho kwiyongera, hagaragajwe ko abagore bari mu buhinzi cyane cyane ubuciriritse, bagerwaho n’ingaruka zaryo mu buryo bukomeye kurusha abagabo, bityo ko bakwiye kuza ku isonga mu gufashwa guhabwa amakuru mu guhangana n’izo ngaruka.

Abahagarariye inzego zitandukanye bahurijwe hamwe hagamijwe gushaka ibisubizo ku ingaruka zigera ku mugore kubera imihindagurikire
Abahagarariye inzego zitandukanye bahurijwe hamwe hagamijwe gushaka ibisubizo ku ingaruka zigera ku mugore kubera imihindagurikire

Ni ibitekerezo byatanzwe na bamwe mu bahinzi bari bitabiriye ibiganiro byateguwe n’umuryango ACORD Rwanda, byahurijwemo inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’imihindagurikire y’ibihe harimo Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), imiryango y’abagore n’ibigo byigenga.

Bimwe mu bibazo by’ingutu, aba bahinzi bagarukaho ku bijyanye n’ihindagurika ry’ibihe ni ukuba badasobanukirwa n’amakuru avuga ku mihindagurikire y’ibihe, byagera ku bagore bikabasiga iheruheru, dore ko bagize igice cya 56% bari mu buhinzi buciriritse.

Ibarura rusange riheruka, ryerekanye ko mu Rwanda abaturage bagera kuri miliyoni eshatu na magana ane ari abahinzi, 85% bagakora ubuciriritse aho 56% muri bo ari abagore.

Ndayambaje Philbert, ahamya ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ahanini zisigara ku bagore kuko mu cyaro nubwo umugore n’umugabo bafatanya mu buhinzi, iyo batashye umugabo yigira mu bye umugore akagorwa n’indi mirimo nko gutera intabire, gutunganya amafunguro, kwita ku bana ndetse n’amatungo nyamara n’umugabo yataha agakenera kwitabwaho, atabibona agahitamo guhunga urugo.

Ndayambaje Philbert, ahamya ko afatiye ku rugero rw'aho aturuka, abagore bagerwaho n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe kurusha abagabo
Ndayambaje Philbert, ahamya ko afatiye ku rugero rw’aho aturuka, abagore bagerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kurusha abagabo

Ndayambaje ati: “Iwacu ndabibona, umusaruro wabaye muke cyangwa se ubonetse ugahaza urugo gusa, umugabo ntabone ayo asagura ngo yiyiteho ku giti cye, bigatuma bajya gushaka aho bitabwaho, bakajya gupagasa ahandi n’ibindi. Ibyo kandi bikurura amakimbirane mu muryango, umugore agasigara arera wenyine ndetse ashaka iterambere ry’urugo, abandi bagatangira kurusuzugura n’ibindi”.

Akomeza avuga ko imvura ya mbere yaguye i Ngoma hari tariki ya 11, umusaruro bari barabitse ukaba uzashira vuba kandi nk’umutware w’urugo yibaza uko bizagenda kuko basa nkabagiye mu muhondo wo kuzaba badafite imyaka mu gihe kiri imbere.

Ndayambaje agira inama abagabo yo kwihangana bagafashanya n’abagore babo no mu bihe bikomeye by’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’igihe umusaruro wabaye muke bakabafasha guhangana n’ingaruka.

Mukamibungo Gertulde, umuhinzi wo mu Karere ka Ngororero asobanura ibibazo bafite kubera imvura itabagezeho uko bikwiye. Ati: “Nzeri mu ntangiro nibwo twe duhinga, haguye akavura gake dusanza intabire, bamwe baratera abanda ntibabikora, bamwe biramera bihera hejuru ntibyakura kuko nta mvura, dukomeza gutegereza ko igwa ariko tugaheba. Nkanjye mfite intabire nategereje ko ntera ibishyimbo n’ibigori nabuze imvura none RAB yaratubwiye ngo abatarahinga babireke ahubwo bahinge imigozi, kandi ahantu nahinze ni mu rutoki ntiwashyiramo imigozi y’ibijumba rwose. Ubu nta myaka dufite twiteze inzara rwose kuko byaranyobeye twaheze mu gihirahiro y’icyo twakora”.

Mukamibungo Gertulde yagaragaje ko ihindagurika ry'ibihe bijyanye no kutabonera igihe imvura, bibagiraho ingaruka zikomeye
Mukamibungo Gertulde yagaragaje ko ihindagurika ry’ibihe bijyanye no kutabonera igihe imvura, bibagiraho ingaruka zikomeye

Umuyobozi wa ACORD Rwanda, Munyentwali François, avuga ko bumwe mu bushakashatsi bakoze, nta rubuga abahinzi bahuriramo ngo bamenye amakuru ku gihe. Ati: “Nta rubuga ruhuza abahinzi cyane cyane abagore, aho bavugira ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe ngo babyumve, burigihe birabatungura bibereye mu bibazo by’uburinganire, ugasanga bamenye amakuru impitagihe bityo bikabakomerera cyane”.

Munyentwali akomeza agira ati: “Abagore nibo bari mu buhinzi buciriritse kandi bakaba benshi, ariyo mpamvu abagore bakwiye kuza ku isonga mu guhangana n’ihindagurika ry’ibihe biganisha ku nzara n’ibindi, rero twifuza kubihindura ndetse abantu bagafata ihindagurika ry’ibihe nk’ikibazo cyugarije isi n’u Rwanda rurimo, aho usanga bigira ingaruka zo gushimangira ubusumbane hagati y’umugabo n’umugore”.

Avuga ko nka ACORD Rwanda, nyuma yo gusesengura usanga hakenewe ubukangurambaga ku kumenya amakuru ku ihindagurika ry’ibihe mu nzego zose, kuburyo bya byiciro byibasirwa by’abaturage bashaka ibisubizo biturutse muri bo, hatitabajwe gushyira mu bikorwa ibisubizo biturutse mu mahanga.

Umuyobozi wa ACORD Rwanda, Munyentwali François yagaragaje ko ibyiciro by'abakora ubuhinzi buciriritse n'abagore barimo bakwiye gufashwa guhangana n'ihindagurika ry'ibihe
Umuyobozi wa ACORD Rwanda, Munyentwali François yagaragaje ko ibyiciro by’abakora ubuhinzi buciriritse n’abagore barimo bakwiye gufashwa guhangana n’ihindagurika ry’ibihe

Munyentwali avuga ko kuba amakuru y’ihindagurika ry’ibihe atangwa na Meteo Rwanda, ndetse na serivisi zose zirebana n’imihindagurikire y’ibihe bamwe mu baturage batayubaha, ari ikibazo gikomeye cyane kandi nyamara hakenewe ko ayo makuru amenyekana akiri mashya ndetse no guteganyiriza abahinzi mu gihe habayeho impinduka mu bihe ntibarusheho gushinyiriza.

Hirya no hino ku isi usanga ibihugu bihanganye n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, aho bamwe bafite ibibazo by’inzara nubwo bitaragera mu Rwanda ariko Munyentwali wa ACORD, akavuga ko hakwiye ingamba zikomeye kugira ngo ruhore rwiteguye, mu gihe ibihe byahindutse nti babashe guhinga mu bihe byagenwe cyangwa umusaruro wabaye mucye n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka