Hafi imiryango 100 yishwe n’ibiza mu mezi atanu gusa mu mwaka wa 2012

Eng. William Ngabonziza ukora mu ishami rishinzwe imiturire muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) aragaragaza ko umwaka ushize Abanyarwanda benshi bishwe n’ibiza kubera ahanini gutura nabi.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 u Rwanda rwahuye n’ibibazo by’ingaruka zo gutura nabi kuko ngo kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwa gatanu imiryango 97 yishwe n’ibiza.

Iyi miryango yose ngo yapfuye ahanini itwawe n’imiyaga yazaga igahuha amazu yabo maze ikabatwarana n’amazu yabo. Abandi ngo benshi bishwe n’amazi y’imvura yazaga agateza inkungu, ahanini nayo yatwaraga amazu.

Abenshi muri aba bapfuye babaga batuye mu misozi ihanamye cyane kandi babaga barubatse amazu adakomeye. Abandi bishwe n’ibi biza ni abari batuye mu bishanga. Ngabonziza ati: “mu bishanga wasangaga baritwariwe na Nyabarongo yazaga ikabarengera”.

Eng. Ngabonziza ati gahunda y'imiturire myiza igomba kwihutishwa.
Eng. Ngabonziza ati gahunda y’imiturire myiza igomba kwihutishwa.

Uyu mugabo akomeza avuga ko kuri ubu hafashwe ingamba zo kurwanya ko hari Umunyarwanda wakongera kwicwa n’ibiza bashyiraho gahunda yo kwimura abantu bose batuye amanegeka (high risk zone).

Ngabonziza avuga ko ubu bamaze kubarura abantu bose batuye mu misozi ihanamye no mu bishanga kugirango bakomeze kugenda bimurwa byihutirwa.

Ikibazo gikomeye kugeza ubu ngo kiri mu turere twa Musanze na Nyabihu kuko niho hakunze kuba ibiza. Nubwo ngo mu ntara y’Amajyepfo nta kibazo gikomeye cyane gihari ngo mu karere ka Muhanga mu misozi ya Ndiza naho hatwara abantu kubera imisozi yaho ihanamye.

Kugirango aba bantu bose batuye nabi mu gihugu gose babashe kwimurwa banatuzwe neza, ngo birasaba miliyari hafi 40.

Kubera ko aya mafaranga ari menshi hafashwe gahunda yo gukoresha imiganda no gufashanya kugirango aba bantu bimurwe bitagoranye kuko aya mafaranga atabasha kuboneka yose.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urakoze Frederic. Iyi nkuru iteye ubwoba uramutse ushingiye ku mibare ( nkeka ko itari ukuri) uyu munyamakuru yatanze. ’Umuryango’ n’’Umuntu’ biratandukanye. Abantu 100 ntibahwanye n’imiryango 100. Mwitondere ibyo mwandika kandi buri gihe mbere yo gushyira inkuru online, mubanze musome, musomeshe, mwemeranye kuri "content na style" y’inkuru yanyu.

Innocent yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ndatekereza ko umunyamakuru wanditse iyi nkuru yaba yaribeshye mu gukoresha imibare. Ntabwo imiryango 100 yishwe n’ibiza. ahubwo ni abantu hafi 100 bishwe n’biza mumwak wa 2012. Uwasoma iyi nkuiru wese yamutera urujijo akibaza niba iyi mi9ryanho yarapfuye ikazima, cyangwa akibaza niba iyi miryango yari igizwe n’abantu bangahe. Ndumva mwakosora aho kuvuga imiryango mu kavuga abantu.
Facts: imibare ya MIDIMAR igaragaza ko abantu 92 aribo bahitanywe n’ibiza ari 92 mu mwaka wose 2012.

Frederic yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka