Hafashwe inka 20 zijyanye kubwagwa binyuranyije n’amategeko
Mu cyumweru kimwe inka 20 harimo n’izatanzwe muri Girinka zafashwe zijyanywe kubagwa mu Karere ka Rubavu binyuranyije n’amategeko.
Umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe ubworozi bw’amatungo, Kalisa Robert, yavuze ko bahamagarira abaturage babuze amatungo kureba ko amatungo yafashwe ajyanywe kubaga binyuranyije n’amategeko haba harimo ayabo.

Yagize ati “Ntibyemewe gutwara amatungo nijoro, ariko aya yafashwe mu masaha y’ijoro ajyanywe kubagwa, bicyekwa ko ari amibano, kuko harimo n’izavanywe mu tundi turere, ndetse inka imwe yamaze kubonwa na nyirayo wari warayibwe.”
Mu baturage bahamagawe kureba niba inka zafashwe harimo izabo, ntawashoboye kubona inka ye kuko babanje gusabwa gutanga ibimenyetso by’inka zabo zabuze.
Mu zahagaritswe harimo umunani zafatiwe mu Murenge wa Rugerero zicumbikiwe ku ibagiro rya Gisenyi, naho izindi umunani zicumbikiwe ahitwa Rutagara mu murenge wa Rubavu.
Mu ijoro ryo kuwa 24 Werurwe 2016 mu murenge wa Rugerero abanyerondo bafashwe inka eshatu harimo n’iyatanzwe muri gahunda ya Girinka zijyanywe abazishoreye baracika.
Ubuyobozi bw’akarere buhanganye n’ikibazo cy’ubujura bw’inka mu gihe hari ikibazo cyo gutanga inka 900 muri gahunda ya Girinka, nk’uko akarere kabisinyiye mu mihigo ya 2015-2016.
Mu nka 900 akarere kari kahize gutanga, izimaze gutangwa ni 414, mu gihe hasigaye amezi atatu ngo umwaka urangire.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|