Hadutse ubwoko bushya bw’umubu utera Malariya ukurira cyane mu mijyi-OMS

Umuyobozi Mukuru wa gahunda yo kurwanya Malariya mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, OMS, Dr. Daniel Ngamije, arasaba abanyarwanda gukomeza ingamba zisanzwe zo kurwanya Malariya by’umwihariko bita ku isuku y’aho batuye ku buryo hatakororokera imibu kubera hari ubwoko bushya bw’umubu utera Malariya.

Ubwoko bushya bw'umubu utera Malariya bwitwa Stephensi
Ubwoko bushya bw’umubu utera Malariya bwitwa Stephensi

Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Kanama 2023, umunsi Mpuzamahanga wita kurwanya Malariya.

OMS ivuga ko mu mwaka wa 2021 hagaragaye abarwayi ba Malariya Miliyoni 247 ku Isi muri bo 619,000 bahitanwa nayo.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr. Ngamije yavuze ko indwara ya Malariya ihangayikishije ku Isi kuko ihitana abantu benshi ariko bikarushaho guhangayikisha kubera ubwoko bushya bw’umubu mushya utera Malariya wagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 2012 mu Gihugu cya Jibouti.

Ubu bwoko bw’umubu ngo bwagaragaye no mu bindi byo mu ihembe ry’Africa nka Ethiopia, Sudan, Somalia na Kenya ndetse ukaba waranagaragaye muri Ghana na Nigeria.

Uretse muri Africa uyu mubu ngo ugaragara no mu Bihugu byo muri Asia.
Umwihariko w’uyu mubu ngo ukunda gukurira ahantu hataboneka amazi asukuye bitandukanye n’umubu wari usanzwe wakundaga gutera amagi ahantu hari amazi akeye.

Ati “Uyu mubu ukunda gukurira ahantu hari amazi adasukuye cyangwa adakeye cyane ubundi iyi mibu twari tuzi anopheles Gambiae, ni umubu wakundaga gutera amagi ahantu hari amazi akeye atarimo amavuta ndetse n’indi myanda yo mu ngo cyangwa ahaturuka amazi y’ibimoteri.”

Akomeza agira ati “Ariko uyu wo ni umubu ukunze kugaragara cyane cyane mu mijyi, ahantu hacucitse abantu benshi hari ibibazo by’isuku n’usukura.”

Dr. Ngamije avuga ko kuba waragaragaye muri Kenya mu mwaka wa 2022 bishoboka waba warageze no mu bindi bihugu, OMS ikaba ngo irimo gufasha Ibihugu mu gusuzuma no kumenya ubwoko bw’imibu bafite.

Undi mwihariko w’uyu mubu mushya utera Malariya ngo ni uko ufite ubudahangarwa ku miti isanzwe yica imibu ku buryo hatangiye ubushakashatsi bwakora indi miti ifite ubukana bukabije yabasha kwica ubu bwoko bushya bw’umubu.

Cyakora ngo hari imiti ivuguruye y’ubundi bwoko ifite imbaraga kurusha iyari isanzwe imaze kugera ku isoko ku buryo hari ikizere ko haba izaterwa mu mazu n’ahandi hakekwa ko yakororokera, iyo mibu ishobora gupfa.

Yasabye abanyarwanda muri rusange kugira uruhare mu kurwanya Malariya, harimo kwisuzumisha mu gihe biyumviseho ibimenyetso kugira ngo bavurwe habeho ihagarikwa ry’ikwirakwira rya Malariya ndetse n’ingamba zose zijyanye no kwirinda Malariya.

Muri izo ngamba harimo kuryama mu nzitiramibu iteye umuti, gukurikiza gahunda z’isuku n’isukura cyane aho batuye, gutema ibigunda no gusiba ibinogo kugira ngo bitarekamo amazi ariko nanone no kwitabira gahunda yo gutera imiti yica imibu mu mazu mu Turere tuba twagenwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka