Hadutse amayeri yo gupfobya Jenoside bigira abasinzi n’abasazi
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, atangaza ko bamwe mu bantu bakoresha amayeri yo kwihindura abasinzi n’abasazi maze bakavuga amagambo apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu muhango wo gusoza icyunamo mu Murenge wa Janja mu karere ka Gakenke tariki 13/04/2013, Bosenibamwe yavuze ko abantu babifata nk’aho ari abasinzi bikarangirira aho kandi ngo “umusinzi arasinda akagwa ku ijambo kandi n’umusazi arasara icyo asanganwe.”
Ibi Guverineri avuga bifite ishingiro. Nk’urugero natanga ni uko mu gihe cy’ibiganiro byabereye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke, umugabo uri hejuru y’imyaka 65 wagaraga ko yasinze yagize ati: “ ni uko bari barababuze.”

Ibi yabivuze asubiza uwatangaga ikiganiro ku ruhare rw’abagore mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside wasobanuraga uburyo abagore bahuye n’akaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho basambanywa ku gahato n’inkoramaraso mbere yo kubica.
Guverineri Bosenibamwe ashimangira ko Jenoside idashobora kongera kuba mu Rwanda kuko ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwikubye inshuro nyinshi. Yongeraho ko muri iki gihe, abantu bagomba kwirinda urwikekwe, ntubonemo mugenzi wawe ikibazo ahubwo umubonemo umuvandimwe.
Abaturage bitabiriye kwibuka Jenoside ku buryo bushimishije ugereranyije n’imyaka yatambutse aho byasaga nk’aho byaharirwa abacitse ku icumu bonyine. Ibi bigaragaza imyumvire y’abaturage bateye imbere ndetse n’ubumwe n’ubwiyunge.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|