Habyarimana Béata wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yahawe izindi nshingano

Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwatangaje ko Habyarimana Uwamaliza Béata uherutse gusimburwa ku mwanya wa Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, yahawe inshingano zo kuyobora BK Group Plc ihuriyemo ibigo bine ari byo Banki ya Kigali (izakomeza kuyoborwa na Dr. Diane Karusisi), BK TechHouse, BK Capital Ltd na BK General Insurance.

 Habyarimana Uwamaliza Béata
Habyarimana Uwamaliza Béata

Uyu mwanzuro wemejwe n’inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc ku wa Mbere tariki 1 Kanama 2022.

Dr Diane Karusisi ayobora Banki ya Kigali guhera mu 2016, umwanya yagiyeho asimbuye Dr Gatera James.

Mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter ya Bank of Kigali, Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi ya BK Group Plc, Marc Holtzman, yagaragaje ko bishimiye kugira Habyarimana umuyobozi mukuru w’iki kigo.

Yagize ati “Imiyoborere ye n’ubunararibonye byagutse afite mu rwego rw’imari, bizagira uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za BK Group Plc no gukomeza gukura mu ntumbero z’ahazaza.”

Yakomeje igira ati: “Béata azakorana n’abayobozi bakuru b’ibigo bine biyishamikiyeho: Dr Diane Karusisi, Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Plc, Alex Bahizi, Umuyobozi mukuru wa BK General Insurance, Umutoni Carine, Umuyobozi mukuru wa BK Capital na Munyangabo Claude, Umuyobozi mukuru wa BK TecHouse.”

Béata Uwamaliza Habyarimana w’imyaka 47 yayoboraga MINICOM kuva muri Werurwe 2021 kugeza ku wa 30 Nyakanga 2022.

Béata Habyarimana afite uburambe mu rwego rw’imari muri rusange kuko yabaye Umuyobozi mukuru wungirije w’iyahoze ari Agaseke Bank Limited, yaje guhinduka Bank of Africa.

Yanabaye Kandi no mu buyobozi bw’iyahoze ari Banki y’Abaturage y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka