Habimana yahinduriwe ubuzima nyuma yo guhabwa inzu n’inka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro, bwahinduriye ubuzima Habimana Emmanuel wagaragaye atakambira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kubera ubuzima yari abayeho bwo kutagira aho aba bigatuma n’uwo bashakanye amutana abana, none akaba yasubijwe bituma n’ubuzima bwe buhinduka.

Habimana yashyikirijwe inka ndetse n'inzu
Habimana yashyikirijwe inka ndetse n’inzu

Habimana utuye mu Murenge wa Kivumu, yamenyekanye kubera isengesho rye ryanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga, avuga ibibazo afite bishamikiye ku kutagira inzu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’Umurenge wa Kivumu, bakurikiranye ubuzima bwa Habimana basanze adafite aho kuba, akora akazi k’izamu mu ijoro, ku manywa akirirwa aca inshuro. Bahise bamugenera inzu mu mudugudu w’icyitegererezo ndetse tariki 2 Kanama 2022 ashyikirizwa inka ihaka na telefoni.

Habimana yabwiye Kigali Today ko yavutse mu muryango w’abakene bituma adashobora kugira isambu yahinga nk’abandi, ndetse ngo ashatse umugore amutana abana bane kubera ubukene.

Agira ati “Umugore yarantaye ajya gushaka undi mugabo kubera ubukene, abana nabo barantoroka kuko ntari mfite icyo kubatunga, nanjye nkomeza gusesera ntafite iyo ntaha, ariko nifata neza sinajya mu bikorwa bibi.”

Guverineri Habitegeko n'Umuyobozi w'Akarere mu gushyikiriza telefone Habimana
Guverineri Habitegeko n’Umuyobozi w’Akarere mu gushyikiriza telefone Habimana

Akomeza avuga ko ashimira Perezida Kagame ushyiraho abayobozi bumva ibibazo by’abaturage, akaba yarubakiwe inzu yo kubamo, abana be bari baramutaye bakagaruka.

Ati “Nari mbayeho nabi, mba mu bibara, ndara aho bwije ngeze, abana banjye barantoroka kubera kutagira aho tuba. Perezida wa Repubulika aranyibuka ampa inka n’inzu, ajye acunda zirete akomeze yite ku bakene, abana bari barantaye ubu baragarutse turabana mu nzu kandi ndashima Yesu.”

Habimana avuga mu isengesho rishya ashimira Perezida wamukuye muri Gihenomu, agira ati “Akanyubakira inzu afatanyije n’Abadaso b’Umurenge wa Kivumu n’abo ku karere na Meya wacu w’Akarere ndetse na Guverineri, inzu yanjye iruzura ni yo ndimo. Ubu ndanezerewe, bampaye amata, bampa n’inzu nzayanyweramo.”

Inka yahawe Habimana Emmanuel yavuye mu kigo ngororamuco cya Iwawa, gikorera mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Boneza.

Umuhuzabikorwa w’ikigo cya Iwawa, Dr Nshimiyimana Jean Damscène, yabwiye Kigali Today ko n’ubwo batanze inka babikoze nk’intumwa z’Ikigo gishinzwe igororamuco, ariko inka Habimana ayihawe na Perezida wa Repubulika.

Ati “Turamusaba kwakira inka agabiwe na Perezida wa Repubulika nk’uko yayimusabye, twe turi intumwa, kandi niyororoka aziture abandi.”

Habimana ashimira abayobozi bamufashije guhindura ubuzima
Habimana ashimira abayobozi bamufashije guhindura ubuzima

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, washyikirije Habimana Emmanuel inka na telefone, yavuze ko bizamufasha gukomeza guhindura imibereho mibi yari abayemo, amusaba gufata iyo nka neza no gukomeza guharanira kugira ubuzima bwiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka