Guverinoma yishimira umusaruro uva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro
Guverinoma y’u Rwanda irishimira umusaruro uva ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko ikanenga ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo guhuza ubutaka ridakorwa neza bigatuma ibiribwa bitiyongera cyane.
Minisitiri w’Intebe wayoboye umunsi wo kumurika ibikorwa bya Guvernama kuri uyu wa gatanu tariki 27/04/2012 yatangaje uko gahunda icyenda za Guverinoma zagenze kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.
Dr Habumuremyi Pierre Damien ashima cyane ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwageze ku musaruro ungana na miliyari 98 z’amafaranga y’u Rwanda, ni hafi 1/10 cy’ingengo y’imari ya Leta y’uyu mwaka 2011-2012.
Minisitiri w’Intebe yongeyeho ko hari na gahunda yo gukomeza kongera umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugeza ubu ugeze ku 170%, hakanatezwa imbere ubushakashatsi burimo kugaragaza ko mu kiyaga cya Kivu harimo peterori.
Izindi gahunga Guvernoma ivuga ko zateye imbere ni uburezi bwagaragaje agashya ko gutsinda kw’abana biga mu bice by’icyaro. Ibi bivuguruza abanenga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 bavuga ko abana biga muri ayo mashuri badatsinda ugereranyije n’abiga mu yandi mashuri yari asanzweho.
Nubwo Minisitiri w’Intebe avuga ko umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo wazamutseho gato mu gihembwe cy’ihinga A, anenga ko gahunda yo guhuza ubutaka ititabirwa. “Ahashoboka hose mu gihugu hagomba guhingwa kandi bagakoresha inyongeramusaruro.”; nk’uko Minisitiri w’Intebe yabishimangiye.
Muri iki gihe hari impungenge ko umusaruro w’ibiribwa ushobora kuba muke, Guvernama iteganya gahunda yo guhunika ibiribwa bigera kuri toni 24 z’ibigori n’ibishyimbo bizamara amezi atatu. Hari na gahunda yo kwita by’umwihariko ku buhinzi bw’igihembwe C kiba mu mpeshyi.
Ikindi cyibanzweho kuri uyu munsi w’imurikabikorwa rya Guvernema ni ukongera ingufu. Megawatts zirenga zirindwi zizava ku ngomero nto, na gahunda yo kubyaza ingufu imigezi minini. Hazibandwa kandi ku kubyaza ingufu gaz methane, nyiramugengeri na biogas hatibagiwe no kurondereza izo ngufu.
Minisitiri w’Intebe arasaba Abanyarwanda kongera amasaha yo gukora, cyane cyane mu byaro amasaha akava kuri atanu ku munsi byibuze akagera ku munani.
Ibigo by’amashuri nabyo bisabwa kugira ba Nyirasenge na ba Sewabo b’abana, abakobwa n’abahungu bafatiraho urugero rwiza mu mico no myifatire mu rwego rwo guca imyifatire mibi isigaye iranga urubyiruko harimo n’ururi mu mashuri.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|