Guverinoma yifatanyije n’imiryango yabuze ababo kubera ibiza
Inama y’abaminisitiri yabaye taliki 31/10/2012 yifatanyije n’Abanyarwanda babuze ababo mu turere twa Kicukiro, Rusizi, Rubavu na Rutsiro kubera ibiza byabibasiye bitewe n’imvura yaguye taliki 30/10/2012.
Abaminisitiri basabye serivisi zibishinzwe zihutisha ubutabazi, baboneraho gusaba inzego zose gukangurira abantu uburyo bwo kwirinda ibiza.
Uretse kuba ibyo biza byaratwaye ubuzima bw’abantu, byangije n’imitungo y’abaturage n’iya Leta ku buryo ibyinshi bigomba kongera gusanwa.
Mu karere ka Rubavu, Ibiza byinshi biterwa n’amazi yayobowe nabi akaba aca mu mazu y’abaturage.
Hari aho amazi yayobowe mu ngo z’abaturage na sosiyete ya Strabag ikora imihanda none abaturage barasaba kwishyurwa ibyabo byangiritse.
Mu karere ka Rubavu kandi abaturage barasaba ko bakongera guhinga insina kuko zifata amazi cyane kuruta urubingo basigaye bahinga. Ngo mbere bagihinga insina ntihabonekaga ibiza nk’ibiboneka ubu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|