Guverinoma yatangije ikoranabuhanga rirangiza imanza vuba, rihesha agaciro umutungo

Minisiteri y’Ubutabera(MINIJUST), Urwego rushinzwe Iterambere(RDB) hamwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo, byatangije ku mugaragaro ikoranabuhanga rikorera mu risanzweho rya IECMS, kugira ngo byihutishe guhesha abantu ibyo batsindiye mu manza.

Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko abazakorera hanze ya IECMS bazabihanirwa
Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko abazakorera hanze ya IECMS bazabihanirwa

Ikoranabuhanga rya IECMS rihuza abaturage n’inzego zose zifite aho zihurira n’ubutabera, zaba Minisiteri, Inkiko, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha, Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Urugaga rw’Abavoka, Urwego rw’Umuvunyi n’izindi, ku buryo umuntu wese ukoze ikintu kigaragarira bose.

Kuva muri Gicurasi 2020 ubwo hashyirwagaho Iteka rya Minisitiri ryekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga hamwe n’irigena imiterere y’inyandikompuruza, uwatsindiye ibintu mu manza abihabwa binyuze ku rubuga IECMS.

Urangirizwa urubanza ajya kuri urwo rubuga akuzuza ibisabwa, agashakaho umuhesha w’inkiko bagahura bakagirana amasezerano, wa muhesha w’inkiko agakoresha iryo koranabuhanga ahesha umuntu ibyo yatsindiye atarinze kujya kubikorera ahari imitungo.

Iyi mitungo igomba kuba yahawe agaciro n’abanyamwuga babishinzwe, nk’uko byemejwe n’inama yahuje inzego za Leta n’abikorera kuri uyu wa gatatu.

Umuyobozi muri MINIJUST ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage, Urujeni Martine, avuga ko ubusanzwe umuhesha w’Inkiko yashoboraga guhabwa ruswa n’uwatanze umutungo, bakagambana ku buryo uwo muntu ashobora kutitabira ihererekanya ry’umutungo, kurangiza urubanza bikaburizwamo.

Umuhesha w’Inkiko yashoboraga no kugambana n’abagenagaciro, hakabaho gutesha agaciro wa mutungo ku buryo bica intege uwawutsindiye, hakabaho gukomeza urubanza, kurwikuramo cyangwa gutanga ruswa.

Urujeni yagize ati "Hari ibibazo bitandukanye mu kurangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha, usanga buri gihe bibyara imanza zihoraho, ubu rero ikoranabuhanga rizaba rifunguriwe buri wese ku buryo nta muntu uzongera kwica amategeko".

Na none mu bijyanye n’igurishwa ry’ingwate n’indi mitungo muri cyamunara, hashyizweho urubuga www.cyamunara.gov.rw , aho nyir’umutungo cyangwa uwahawe ingwate(banki), bashobora kubigurisha hatabayeho guhura kw’abantu baza kubitesha agaciro kandi batari bubigure.

Ministiri Paula Ingabire (uhereye ibumoso), Busingye (hagati) na Clare Kamanzi(iburyo)
Ministiri Paula Ingabire (uhereye ibumoso), Busingye (hagati) na Clare Kamanzi(iburyo)

Banki yifuza kugurisha ingwate(muri cyamunara) mu gihe uwagiranye na yo amasezerano yananiwe kwishyura, izajya ihabwa uburenganzira kuri uwo mutungo n’Umwanditsi Mukuru wa Leta ukorera muri RDB.

Kwinjira mu ipiganwa rya cyamunara, umuntu azajya yiyandikisha avuge umutungo ashaka gupiganira, atange ingwate ya 5% izasubizwa bitarenze iminsi itatu mu gihe atatsindiye icyo yifuzaga, ariko mu gihe yatsinze azajya yishyura icyo yaguze ahereye kuri iyo ngwate.

Ku munsi wa cyamunara, ibiciro bizajya bifungurwa mu masaha atandatu mbere yaho, kandi ugurisha muri cyamunara na we akazaba arimo asaba abiyandikishije kujya bazamura ibiciro kugira ngo igicuruzwa gitangwe ku giciro gisumba ibindi.

Inshuro cyamunara zakorwaga iyo agaciro k’ikigurishwa katageze kuri 75%, nazo zaragabanyijwe zisigara ari eshatu aho kuba eshanu.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko iri koranabuhanga risimbuye burundu imikorere isanzweho yo kurangiza imanza no kugurisha ingwate cyangwa guteza cyamunara.

Yagize ati "abashaka kunyuza mu zindi nzira, abahindura igenagaciro bakarihakanya cyane, nababwira ko tutazaruha kurwanya iyo mico, nibagerageza kuburizamo iyi nzira haraba havutse ubundi bwenge".

"Turashaka ubucuruzi burangwa no gukorera mu mucyo n’ubutabera, wa Munyarwanda wumva yaburizamo kwishyura banki yamuhaye inguzanyo, amaherezo igiciro cyabyo kizajya kuri we".

Icyakora hari imanza zirenga 2300 zari zaratangiye kurangizwa mu buryo budakurikije ikoranabuhanga rya IECMS, zikaba ari zo zonyine zizarangizwa habayeho guhura gusanzweho k’umuhesha w’inkiko n’abarebwa n’urubanza

Ikoranabuhanga rigiye gufasha abaturage kubona ibyo batsindiye mu nkiko bidatinze ndetse no kugurisha muri cyamunara hatabayeho gutesha agaciro imitungo yabo
Ikoranabuhanga rigiye gufasha abaturage kubona ibyo batsindiye mu nkiko bidatinze ndetse no kugurisha muri cyamunara hatabayeho gutesha agaciro imitungo yabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka