Guverinoma yasobanuye impamvu habaye impinduka ku masaha y’umurimo

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yasobanuye ko kwimura amasaha yo gutangira umurimo akava saa mbili (08h00’) akagera saa tatu (09h00’) za mu gitondo bigamije kongera umusaruro aho korora ubunebwe.

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko ubusanzwe umusaruro ku mukozi byagaragaye ko udatangwa no kuba yazindukiye mu kazi, ahubwo uzamurwa n’ibikoresho afite mu kazi, ubushake n’ubumenyi ku murimo ashinzwe.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Tereviziyo y’u Rwanda gisobanura byimbitse imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri iherutse kwimura amasaha y’umurimo, akava saa 09h00 za mu gitondo akageza saa 17h00 z’umugoroba, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yasobanuye ko ayo masaha hakurwamo isaha y’ababyeyi bonsa, ndetse n’isaha imwe y’ikiruhuko.

Minisitiri Ndagijimana yasobanuye ko amasaha y’akazi bigaragara ko ari 40 ku cyumweru, kandi ari yo masaha akoreshwa henshi mu bihugu byo ku Isi, mu gihe mu Rwanda umurimo waharirwaga amasaha 45.

Agira ati, “Ubwinshi bw’amasaha ntabwo busobanuye ko umusaruro wabaye mwinshi, kandi aho tugeze mu ikoranabuhanga bigaragara ko umusaruro uzamuka bitewe n’uko umukozi afashwa, n’inzego zifitanye isano n’ibyo akora, ibikoresho akoresha no kuba umuntu ashobora gukora ibikenewe igihe abisabwe mu masaha ya mbere ya saa tatu”.

Yavuze ko amasaha y’akazi yigiye inyuma azaba areba abakozi bose, baba aba Leta n’abikorera, ariko hari abazakora mu mwihariko nk’abakora mu nzego z’ubuzima, hazagenwa uko abakozi bagenda basimburana.

Ni byo yasobanuye ati “Ntabwo abakora kwa muganga bazajya bitwaza ko akazi gatangira saa tatu, oya, hazakomeza kurebwa uko abakozi basimburana kuko utahagarika serivisi z’ubuzima”.

Ku kijyanye no kuba abakozi b’inzego z’ibanze bajyaga bashinjwa n’ababagana gutanga serivisi zitanoze nko mu biro by’ubutaka, none n’amasaha akaba yigijwe inyuma, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yavuze ko hari abakozi bazajya baguma ku biro by’imirenge bakakira abakeneye serivisi zihutirwa.

Ati “Nko ku Murenge hazaba hari umukozi wakira abaturage, mbere ya saa tatu kugira ngo hatazabaho kudindira kwa serivisi zihutirwa nk’abashaka ibyangombwa. Uwo mukozi azaba ashobora kwishyurwa ya saha ye yazindutse”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, yavuze ko kuzamura amasaha y’akazi kagatangira saa tatu, bigamije bwa mbere gufasha ababyeyi kwita ku muryango mbere kujya ku kazi.

Reba ibindi muri iri tangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Abaganga bo bakwiye umwihariko kabisa:baritanze birenze muri COVID-19,baba mu barwayi buri gihe,imiryango yarabuze yewe bo baragowe!Abo mu bigo Nderabuzima bo nta shift bagira!Bimwe harara umukozi 1 kandi yiriwe , oya amafaranga bahembwa bo rwose nta wababara

Fils yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Ariko abantu bakora munzego z’ubuzima twaragowe koko! Mugihe cya COVID twagumye mu kazi abandi bibereye mungo zabo,ariko barangije Banga kudutambika ngo imyaka yabaye impfabusa kubera COVID!!! Kandi muby’ukuri muri kiriya gihe niho twavunitse cyane bamwe bakanahandurira,none n’ubu ngo abyiza abandi bagiriwe twe ntibitureba!!! Wagirango ni ibihano tuba duhabwa!

Munezero yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Ngewe mbona muri Sante leta itabarebaho nkubu muri Sante niho badahembwra degree cyane nka aba nurse Ao banze kuyibahembera A1/Ao bahebwa amwe kd iyo biga ntibishyura amwe muzabakorere ubuvugizi ibyo amasaha byo minisante yongere abakozi.

NIRINGIYIMANA Enos yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Nukuri muri sante turavunika peeeee ,nukuri barebe ukobabagenza nahubundi twebwe tuzahora tuvunika kbsa, ministiri wa sante Kontakintu abavuga koko abona abana biwe ukobabayeho,abacececetse abandi bivugira nukuri atuvugire .

Ngiruwonsanga Phocas yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza ariko muzatubarize niba inama y’abaministiri iyo iteranye nyakubahwa Dr Ngamije ushize minisante aba arimo kuko ubusanzwe aziko munzego z’ubuzima twakoraga amasaha yumurengera kdi tudahemberwa kubera ibazo cy’abakozi bake none NGO bayigije inyuma ubwo se uzajya ako izamu yakora amasaha 16 bagasanga akiriho ko twakoraga shift 2 none se ko numva ngo bizatangira mu kwa mbere nkaba mbona ntabandi ba kozi munzego z’ubuzima bongerewe ,ubwo abakora muri Dante aho ntituzapfira mu kazi nkuko nubundi duhora tuvunika,rwose nibazajya bemeza ibintu bajye bareba ko bishoboka kubantu Bose.

Alias yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Mwiriwe neza ariko muzatubarize niba inama y’abaministiri iyo iteranye nyakubahwa Dr Ngamije ushize minisante aba arimo kuko ubusanzwe aziko munzego z’ubuzima twakoraga amasaha yumurengera kdi tudahemberwa kubera ibazo cy’abakozi bake none NGO bayigije inyuma ubwo se uzajya ako izamu yakora amasaha 16 bagasanga akiriho ko twakoraga shift 2 none se ko numva ngo bizatangira mu kwa mbere nkaba mbona ntabandi ba kozi munzego z’ubuzima bongerewe ,ubwo abakora muri Dante aho ntituzapfira mu kazi nkuko nubundi duhora tuvunika,rwose nibazajya bemeza ibintu bajye bareba ko bishoboka kubantu Bose.

MukahigirocClementine yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Uko amasaha yabakora munzego zubuzima aba menshi ugereranije nabandi bakozi ba leta byakabaye byiza bigiye bijyana na motivation muburyo bw’ifaranga

INGABIRE yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Nubwo abakora munzego z’ubuzima Ari umwihariko, muzatubarize kugirango nabi bazage bagira amasaha 40 nkayabandi, kubera ko nabi bafite abanan’umuryango. Nkuko byavuzwe ko iriya Saha Ari iyo kwita kumuryango.

Niba bitazashonoka bazabazamurire salary bikurikije n’amasaha bakora, kugirango nabi bashake ababafasha kurera abana bitagoranye. Murakoze

@alias

Alias yanditse ku itariki ya: 12-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka