Guverinoma yagabanyije imisoro ku bintu bitandukanye

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko amavugururwa arimo gukorwa kuri Politiki y’imisoro, azarushaho gukurura ishoramari ndetse akanafasha Igihugu kubona igisubizo ku bibazo by’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, byatewe n’icyorezo cya Covid -19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Abayobozi batandukanye basobanuye ibijyanye n'igabanuka ry'imisoro
Abayobozi batandukanye basobanuye ibijyanye n’igabanuka ry’imisoro

Ibyagabanyirijwe ibiciro ni ibiribwa birimo umuceri na kawunga, byaba iby’imbere mu gihugu ndetse n’ibituruka mu mahanga, hanashyirwaho ibiciro ntarengwa by’ibirayi.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Richard Tusabe, yasobanuye ko izi mpinduka zakozwe mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’abaturage, ndetse no gushyira mu bikorwa ibyo Umukuru w’Igihugu yasabye mu mezi 3 ashize.

Ati “Turashaka kuba mu by’ukuri Igihugu gifite ubukungu butajegajega, ubukungu bushingiye cyane cyane ku baturage bijyanye n’ubushobozi bwabo. Iyo usuzumye ibibazo bitwugarije uyu munsi hari ibibazo by’amapfa, umusaruro ntabwo wagenze neza ndetse n’uyu mwaka turareba tugasanga bitazagenda neza, ibyo byose birimo n’ingaruka za Covid-19 twahuye nazo n’intambara ya Ukraine. Byose byagiye bizamura igiciro cy’ibicuruzwa muri rusange”.

Richard Tusabe avuga ko Leta yasuzumye icyo yakora kugira ngo igabanye ikiguzi cy’icyo umuntu ari bushyire ku isahani nimugoroba cyangwa ku manywa, igihe ari bufate ifunguro rye, aho niho hafashwe icyemezo cyo gukuraho TVA ya 18% kuri bya biribwa by’ibanze.

Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 20 Mata 2023, yemeje izindi mpinduka ku yindi misoro uhereye ku musoro ku mutungo utimukanwa.

Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, rivuga ko iri vugurura ryibanze ku musoro ku nyungu ku bigo (Corporate Income Tax - CIT), umusoro ku nyongeragaciro (Value Added Tax - VAT) n’umusoro ku byaguzwe (Excise Duty), rigamije koroshya imisoro, kongera umubare w’abasora, kubahiriza itangwa ry’imisoro no kureshya abashoramari.

Rivuga ko izi ngamba zitezweho ko mu gihe kirambye imisoro ikusanywa izatuma umusaruro mbumbe w’lgihugu (GPO) wiyongeraho 1% bitarenze umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26. lri vugurura kandi ryageze no ku misoro n’andi mafaranga inzego z’ibanze zishyuzaga abaturage, ku byangombwa na serivisi zitandukanye.

Umusoro w’ubutaka washyizwe hagati ya 0-80Frw uvuye hagati ya 0-300Frw kuri metero kare.

lmpinduka z’ingenzi Guverinoma yakuyeho kwishyura TVA ku muceri n’ifu y’ibigori, byaba ibiguriwe imbere mu gihugu cyangwa ibitumijwe mu mahanga. Ibi bigamije kugabanya ibiciro by’ibiribwa ku isoko no kunganira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri.

Guverinoma yagabanyije umusoro ku nyungu ku bigo uva kuri 30% ushyirwa kuri 28% hagamijwe ko mu gihe cya vuba, uzakomeza kumanuka ukagera kuri 20%. Ibi bizatuma u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu by’Afurika bibereye gushoramo imari.

Umusoro ku byaguzwe (Excise Duty) - Mu rwego rwo kuzamura ishoramari rishingiye ku bukerarugendo n’amahoteri, Guverinoma yafashe ingamba zo guhindura imisoro yatangwaga ku bicuruzwa byihariye, birimo ibinyobwa. Urugero, mu buryo bushya bwo gusora, umusoro ku byaguzwe kuri divayi uzaba 70% ariko ibisorerwa ntibirenge Frw 40.000 ku icupa.

Umusoro ku mutungo utimukanwa n’ubutaka - Hemejwe ko umusoro w’ubutaka ushyirwa hagati ya Frw 0 na Frw 80 kuri metero kare. Igiciro cyakuwe hagati ya Frw 0 na Frw 300. Umusoro ku nzu ya kabiri wagizwe 0.5% by’igiciro cy’inzu n’ubutaka bikomatanyije.

Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi wakuwe kuri 0.5% ushyirwa kuri 0.3% by’igiciro cy’inyubako n’ubutaka yubatseho bikomatanyije. Umusoro ku nyubako z’ubucuruzi ugarukira ku gaciro ka miliyari 30 z’Amanyarwanda.

Umusoro ku bugure bw’umutungo utimukanwa uzajya ubarwa kuri 2% by’agaciro k’umutungo mu gihe wagurishijwe n’umucuruzi wanditse, na 2.5% mu gihe wagurishijwe n’utari umucuruzi wanditse. lcyakora umutungo utarenze miliyoni 5Frw ntiwishyura umusoro ku bugure.

Abacuruzi bazajya bishyura umusoro w’ipatanti ivuguruye ukubiyemo, isanzwe n’amafaranga y’isuku rusange. Ibigo by’ubucuruzi bifite amashami arenze rimwe, bizajya byishyura ipatanti imwe gusa muri buri karere bikoreramo.

Amwe mu mafaranga yose yajyaga yishyuzwa n’inzego z’ibanze ku byangombwa cyangwa serivisi baha abaturage azakurwaho.

Guverinoma yashyizeho ingamba zihamye zizatuma izi mpinduka zitanga umusaruro wifuzwa, uganisha ku iterambere rirambye ry’ubukungu bw’Igihugu.

Minisitiri Tusabe avuga ko izi mpinduka mu misoro zizakurura abashoramari bakaza gushora imari mu Rwanda, ndetse n’abashoramari bo mu gihugu bikabafasha kwagura ishoramari ryabo, kandi bikazatanga akazi ku rubyiruko.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kivuga ko n’ubwo aya mavugurura agaragara nk’ashobora gutuma umusoro winjiraga mu isanduku ya Leta ugabanuka, ngo nta mpungenge zihari nk’uko bivugwa na Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Bizimana Pascal.

Ati “Iyo imisoro igabanutse n’iyo dukusanya ishobora kugabanuka, ariko ku rundi ruhande ibi birimo gukorwa kugira ngo byongerera ubushobozi abaturage, no kugira imibereho myiza”.

Aya mavugurura yose akozwe nyuma y’amezi atatu, Perezida Kagame atangaje ko uyu mwaka wa 2023 ukwiye kuba uwo kuzamura imibereho y’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko kuremereza imisoro atari byo bituma Igihugu cyinjiza imisoro myinshi, asaba ababishinzwe gushyiraho uburyo bwo korohereza abaturage n’abacuruzi.

Ati “Ntabwo bivuze ko kuremereza imisoro aribyo biguha imisoro myinshi, kandi hari ababishinzwe, hari ababizi bashobora kubyiga bakaduha uburyo twashaka igisubizo kuri ibyo ngibyo tudafite n’icyo dutakaje. Imisoro ishobora kwiyongera ariko yorohejwe”.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abaturage bari bafite ibirarane byi imisoro k’umutungo utimukankwa bizagenda bite bazabanza bishyure ideni ry’imisoro bari bafite cyagwa baratangirana n’ingamba shya zafashe kubijyanye n’imisoro

Alias yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

Nzinezako abacuruzitwishimiye igabanuka ryimisoro abanjyaga gukorera mubihuguduturanye bahunga imisoro baragaruka dufatanye kubaka urwatubyaye kagame oyeeeeeeeeee!

Gakumba Joseph yanditse ku itariki ya: 25-04-2023  →  Musubize

Nukuri reta yiye kubatureage bayo nibyizacyne kuba polo kagame wacu yadutekerejeho neza
Imana imuhe umugisha turashimira lmana yaduhaye umuyobozi mwiza

[email protected] yanditse ku itariki ya: 22-04-2023  →  Musubize

Murakoze kbx twariduhangayite

Nibishaka alfred yanditse ku itariki ya: 22-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka