Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka ya bisi
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yaburiye abayo mu mpanuka ya bisi itwara abangenzi, yahitanye abantu 20 abandi bagakomereka, impanuka yabereye mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.

Ubutumwa bwo kubihanganisha bugaragara mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa X ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.
Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa mu bitaro bitandukanye, bakaba barimo kwitabwaho n’abaganga.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda itanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo, no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Muri iryo tangazo kandi harimo ubutumwa bugira buti “Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda, kugira ngo birinde impanuka zitwara ubuzima bw’abantu”.
Iyo modoka yari itwaye abagenzi 53 ibakuye mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Karere ka Musanze, igeze hafi y’ahitwa ku Kirenge, mu ma saa saba n’iminota 20 z’amanywa, irenga umuhanda wa kaburimbo bitewe no kunyuranaho nabi, imanuka yibarangura, igwa mu manga y’umusozi, muri metero zibarirwa muri 800 uturutse kuri kaburimbo, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga.
Ohereza igitekerezo
|
Twihanganishije bene wacu.Bigomba kuba ari ubwa mbere mu Rwanda Impanuka ihitana abantu bangana gutya.Urupfu tugendana narwo.Tujye duhora twiteguye gupfa.Ni iki twakora?Ntitukumve ko ubuzima gusa ari akazi,shuguri,politike,amashuli,etc...Nkuko imana yaturemye ibidusaba muli Matayo 6,umurongo wa 33,tujye dushaka ubwami bw’imana mbere ya byose,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Abumvira iyo nama,nubwo aribo bacye nkuko Yesu yabisobanuye,nibo imana izazura ku munsi wa nyuma,ikabaha ubuzima bw’iteka.Abibera mu by’isi gusa,bible yerekana neza ko batazazuka.Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nubwo bababeshya ko baba bitabye imana.Siko bible ivuga.