Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kongerera imbaraga urwego rw’ubucukuzi
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yatangizaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda tariki 4 Ukuboza 2023, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kongerera imbaraga urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente avuga ko intego ari ukuzamura agaciro k’umusaruro uboneka, mu Rwanda cyane cyane amabuye mashya yo mu bwoko bwa Lithium.
Ati “Leta irimo gusuzuma uburyo yafasha abari muri uyu mwuga harimo no kongerera agaciro iri buye rishya ryagaragaye. Guverinoma y’u Rwanda izi imbogamizi ziri muri ibi bikorwa byose, ikaba iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo birimo byose bikemuke u Rwanda rukomeze kuba igicumbi cy’amabuye y’agaciro.”
Minisitiri w’intebe Dr Ngirente avuga ko abakora muri uru rwego bakwiye guhamagarira ibigo by’imari byaba ibyo mu gihugu ndetse no hanze yacyo kugira ngo abari muri ubu bucukuzi babone amafaranga abafasha gukomeza iyo mirimo ifatiye runini ubukungu bw’igihugu.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko abakora umwuga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bagomba kuwukora kinyamwuga bubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi.
Ati “Leta izakomeza gukora igenzura ku iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga ubucukuzi mu rwego rwo kwirinda ubucukuzi butemewe, kubungabunga ibidukikije, kwita ku mutekano w’abacukura ndetse no gusigasira ibirombe”.

Dr Ngirente avuga ko kugira ngo izi ntego zigerweho bisaba ubufatanye bwa buri wese no kongerera ubushobozi ababukora.
Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Jean Malic Kalima asobanura ko muri uyu mwaka aribwo iri buye rishya ryagaragaye mu Rwanda.
Yemeza ko ubucukuzi bukozwe kinyamwuga bufite igihugu n’abaturage inyungu nyinshi.
Amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium yabonetse mu Rwanda akungahaye ku butare bwifashishwa cyane mu gukora bateri z’imodoka z’amashanyarazi zirimo kwiganza ku isoko mpuzamahanga no mu Rwanda by’umwihariko.

Mu gihembwe cya 3 cy’uyu mwaka, amabuye y’agaciro yinjirije igihugu Miliyoni 241 z’amadorari, ni mu gihe igihugu cyihaye intego yo kugeza muri 2024, urwego rw’amabuye y’agaciro rwinjiriza igihugu Miliyari imwe n’igice y’amadolari ku mwaka avuye kuri miliyoni 700 z’amadorari uru rwego rw’injirije igihugu umwaka ushize.
Muri sosiyete 116 zicukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, 22 zihwanye na 16% ni iz’abagore barimo Vestine Kamugera watangije GMDC ikorera mu Karere ka Nyarugenge.

Ohereza igitekerezo
|