Guverinoma nshya irarara igiyeho
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Paul Kagame yatangaje ko abagize Guverinoma nshya bamenyekana ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2017.

Perezida Kagame yatangaje ko guverinoma nshya irara igezeho, nyuma yo kurahiza Minisitiri w’Intebe mushya Eduard Ngirente.
Yabitangaje ubwo yakiraga indahiro ya Minisitiri w’Intebe mushya Dr. Eduard Ngirente, wagiyeho asimbuye Hon. Anastase Murekezi.
Perezida Kagame yavuze ko yagerageje kubahiriza ibijyenwa n’amategeko ashyiraho Guverinoma nshya, irimo abagore bagize 30% nk’uko amategeko abiteganya. Yagize ati "Turajya muri Weekend dufite Guverinoma nshya."
Yavuze ko guverinoma nshya izaba irimo amazina mashya n’abari basanzwe muri Guverinoma icyuye igihe.
Yasezeranije impinduka muri guverinoma nshya ariko anavuga ko izaba ari Guverinoma Abanyarwanda bose bibonamo, irimo abagabo n’abagore bahagarariye Abanyarwanda.
Inkuru zijyanye na: newgovernment2017
- Kanimba, Tugireyezu na Stella Ford mu batagaragaye muri Guverinoma nshya
- Uwihanganye Jean de Dieu yagizwe umunyamabanga wa Leta muri MININFRA
- Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru
- Aba nibo bagize Guverinoma nshya
- Minisitiri w’Intebe mushya yarahiriye imirimo yashinzwe
- Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Ohereza igitekerezo
|
Turashimira umusaza wacu uhora ahanga udushya reka turebe umushya nawe ko azana ibishya tumwifurije imirimo myiza
Imana izabimufashemo
Nibyiza cyanee dukeneye impinduka dutegerezanije amatsiko guverinoma shya mushyiremo nababanenga muzafatanye turebe ko haribyo bazakora mutakoze murakoze
Ni byiza rwose ni ibyo kwishimira kuko ari ngombwako tugira ubuyobozi bwuzuye
iyi weekend nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabivuze arabidukorera cyane rwose
murakoze.
Mwabona uyu Ministre w’intebe mushya ashyize Pascal Ntakirutimana muri Guverinoma Nshya. Tel yange ubu iriho ifite n’umuriro.
Dukorane umurava, dutere imbere.
Imihigo irakomeye kandi irakomeje.
twishimiye minisitiri mushya wagiyeho.