Guverinoma n’inzego z’ibanze banenze kutihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo

Inama ya Guverinoma yo gusuzuma uburyo imihigo irimo gushyirwa mu bikorwa yanenze uburyo hari gahunda za Leta nyinshi zitihutishwa mu byiciro bitandukanye bigizwe n’ubuhinzi, ibikorwaremezo, uburezi, ubuzima, inganda, ikoranabuhanga ndetse n’ubucukuzi.

Imihigo y’uyu mwaka ngo iradindizwa ahanini no kuba hari abayobozi n’abaturage batiyumvisha ko begerejwe ububasha (descentralisation), nk’uko Ministiri Musoni James w’ubutegetsi bw’igihugu, yatangiye asobanura mu nama yahuje Guverinoma n’inzego z’ibanze kuri uyu wa gatatu tariki 13/02/2013.

Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, wayoboye iyo nama, yasabye ko hatabaho kwishimira ibyagezweho, ahubwo ko inzego zigomba gutungana agatoki kubera imirimo y’igihugu itarimo gukorwa nk’uko byari biteganijwe, bitewe n’uko ngo abaturage batarayigiramo uruhare rugaragara.

“Niba hari Ministeri itarageza ibikorwa byayo mu nzego z’ibanze, ngo byegerezwe abaturage, iyi nama igomba kubikemura”; nk’uko Ministiri w’intebe yabisabye.

Bamwe mu bagize Guverinoma, abayobozi b'ibigo n'abagize ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.
Bamwe mu bagize Guverinoma, abayobozi b’ibigo n’abagize ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Iterambere ry’ubuhinzi no kongera umusaruro w’ibiribwa ngo biradindizwa nuko hari aho ubuyobozi bwadohotse, abaturage bakongera kuvanga imyaka, kuba ubutaka bwose budahingwaho, kudakoresha ifumbire ihagije, ndetse no kutitabira gukoresha imashini zihinga; nk’uko Dr Habumuremyi yabigaragaje.

Ku kijyanye n’ibikorwaremezo, ngo imihanda ihuza imirenge, utugari n’imidugudu ntihagije, indi yarangiritse. Iyo mihanda ntigomba kubakwa na Leta, ahubwo ni abaturage bagomba kuyiyubakira, nk’uko Umuyobozi wa Guverinoma yabisabye.

Ku kijyanye n’ingufu, Guverinoma ivuga ko abaturage bataritabira gukoresha biyogazi, ikaba inagasaba inzego z’ibanze kudapfusha ubusa amashanyarazi n’izindi ngufu, aho zimaze kuboneka.

“Amashanyarazi si ayo gucanwa gusa, Bwana Mayor!”- Ministiri w’intebe amenyesha umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, ubwo yasabaga uturere twose gushyiraho inganda n’ubukorikori, amahoteli n’ibindi bikorwa bizamura ubukungu n’imibereho by’abaturage.

Ubuyobozi bw’ibanze kandi burasabwa gukangurira abaturage gukoresha ikoranabuhanga, ariko bwihereyeho kuko ngo bicyumvikana ko ikoranabuhanga rishingiye ku ikoreshwa rya telefone mu guhamagarana no kwandikirana ubutumwa gusa.

Umuyobozi w'Intara y'Uburasirazuba atanga igitekerezo mu nama yiga ku ishyirwamubikorwa ry'imihigo.
Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba atanga igitekerezo mu nama yiga ku ishyirwamubikorwa ry’imihigo.

Dr Habumuremyi yagize ati: “Ubu nagombye kuba nakoresheje inama nk’iyi ndi mu biro iwanjye, namwe muri iwanyu, mutiriwe mutwika essence cyangwa ngo mutakaze umwanya muza hano i Kigali.”

Ministiri w’intebe, asobanura gahunda yo guteza imbere uburezi, yavuze ko hagomba kubaho impinduramatwara (revolution) mu bijyanye no gutanga uburezi bufite ireme na disipulini (discipline), abantu bakiga bahangayitse, kandi bakamenya guhuza ibyo biga n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.

Inzego z’ubuzima nazo zasabwe kureba impamvu ubwishingizi mu kwivuza (mituelle de santé) bukiri ku kigero gito cya 70%, kandi umwaka w’ingengo y’imari ugiye kurangira. Zigomba no gukemura ikibazo cy’ibura ry’imiti mu bitaro kandi abaturage bafite ikarita y’ubwishingizi bakavurirwa aho bageze hose mu gihugu.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’ibanze na Guverinoma, hifujwe kandi ko abaturage baturiye imijyi batagomba kujya ku isoko ntacyo bashoyemo, aho uturere twa Muhanga na Musanze twafatiweho urugero rw’uko abaturage batwo bajya mu mijyi bikoreye ibicuruzwa, bakanavamo bahashye ibindi.

Abandi bitabiriye iyi nama.
Abandi bitabiriye iyi nama.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari umaze kurenza ½ cyawo, akarere ka Ruhango niko konyine katagaragaza imbogamizi n’imwe, mu gihe uturere twa Nyamasheke na Nyabihu aritwo dufite imbogamizi nyinshi, nk’uko raporo ya Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ibigaragaza.

Guverinoma yishimira ko hari gahunda zirimo gushyirwa mu bikorwa ku kigero gishimishije mu gihugu hose, zirimo ko umusaruro w’ibiribwa wiyongereye, ibikorwa byo kubaka ibyumba byagenewe uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, hamwe n’imirenge SACCO.

Iyo nama yarangiye hemejwe ko imishinga imwe n’imwe bigaragara ko ifite imbogamizi nyinshi, ishobora guhagarikwa, indi igusubikwa cyangwa igashakirwa ubundi buryo yakorwamo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka