Guverinoma irishimira ko igihugu kitasubiye inyuma kubera ihagarikwa ry’inkunga
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kwishimira uburyo igihugu kirimo gutera imbere n’ubwo cyahagarikiwe inkunga n’ibihugu bimwe na bimwe. Ngo byatewe n’uko abaturage batangiye gusobanukirwa n’umuco wo kwibeshaho, nk’uko byasobanuwe na Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Dr Habumuremyi yemeje ko iterambere ririmo kugaragarira mu nkingi enye za Guverinoma zigizwe n’imiyoborere myiza, ubukungu, ubutabera n’imimibereho myiza y’abaturage, ubwo yayoboraga umunsi w’imurikabikorwa bya Primature (ibiro bya Ministiri w’intebe), kuri uyu wa gatanu tariki 15/02/2013.
“Nshimire by’umwihariko imbaraga Abanyarwanda bashyira mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu cyabo; aho bumvise vuba agaciro ko kwigira muri ibi bihe twari tugiye guhura n’ibibazo kubera ihagarikwa ry’inkunga. Ubukungu bw’igihugu cyacu bwarihuse, ndetse birenze uko byari bimeze, bugera hafi ku 8%”; Minisitiri w’Intebe.
Mu bijyanye n’imiyoborere myiza, umukuru wa Guverinomay ishimiye ko mu mezi atatu ashize, abayobozi b’inzego z’ibanze zose (uretse ab’imidugudu), babonye amahugurwa ku miyoborere myiza harimo gutanga servisi zinoze, hanatangizwa ibikorwa by’abanyeshuri bari ku rugerero bivugwa ko birimo gutanga umusaruro ushimishije.
Ministiri w’intebe yashimye umutekano uri mu gihugu, aho yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda zakoze igikorwa cyiza cyo guhagarika ibitero bya FDLR, no gufasha abaturage kubahiriza umutekano wo mu muhanda no mu ngo batuyemo cyangwa aho bakorera.
U Rwanda ngo rwarasuwe cyane cyane n’abayobozi b’Afurika, ndetse ngo narwo rwakoreye byinshi hanze, birimo gufasha Kongo kugarukana amahoro, no kuba mu mpera z’umwaka ushize Perezida Kagame yarahuye n’Abanyarwanda baba mu mahanga barenga 5 000, i Boston muri Leta zunze ubwumwe za Amerika.
Umuyobozi wa Guverinoma yavuze ko urwego rw’ubukungu narwo rwifashe neza, aho gahunda yo guhuza ubutaka yatumye haboneka umusaruro mwiza w’ibigori, ibishyimbo, imyumbati, ingano, soya n’ibirayi; ku buryo ngo umusaruro uhagije Abanyarwanda, bakaba bashobora no gusagurira amasoko y’amahanga.
Umuganda wakozwe n’abaturage mu kurwanya isuri mu gihugu hose, nawo ngo watanze umusaruro ushimishije, aho ibyo bikorwa byahawe agaciro ka miriyari 5.6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ministiri w’intebe yashimye byinshi byakozwe mu byiciro binyuranye, birimo ubutabera bwibanze ku kurangiza imanza z’ibirarane. Ubucuruzi n’imari nabyo ngo byazamuwe n’ikoranabuhanga ryo kuzigama hakoreshejwe ibyuma byinshi bya ATM, ndetse n’abashoramari ngo bakomeje kuza.

Umuyobozi wa Guverinoma yatangaje ko muri iki gihembwe gikurikiyeho, gutwara abantu n’ibintu bizakomeza gutezwa imbere n’ingendo zo mu kirere n’imihanda mishya isanwa, harimo uwa Kigali-Gatuna, Huye-Nyamagabe na Nyamasheke-Rubavu (unyuze ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu).
Guverinoma kandi yateguye raporo yafasha mu kunoza imibereho y’abaturage, igaragaza ko imiryango hafi ibihumbi 140 nta mihigo ifite, irenga ibihumbi 210 ikeneye kuremerwa, irenga 380 igomba kugira akarima k’igikoni, imike mu miryango ngo yagaragayemo bwaki, imiryango irenga ibihumbi 24 ibana mu makimbirane, naho irenga ibihumbi 73 ngo ifite isuku nke.
Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Ministiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi ku munsi w’imurikabikorwa, kandi akaba yizeza ko ibitararangiye mu gihembwe gishize, bigiye gusozwa muri iki gitaha, hakiyongeraho n’ibindi bishya byagenwe.
Mu bibazo byabajijwe Guverinoma iyobowe na Ministiri w’intebe, Dr Habumuremyi ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Ministiri Protais Musoni, ushinzwe imirimo y’inama y’abaministiri; ibyinshi byari bijyanye n’akarengane, imanza z’ibirarane, ndetse n’abo Leta ifitiye umwenda yatinze kwishyura.
Abayobozi ba Guverinoma bijeje ko ibibazo bagejejweho n’abaturage batandukanye bari hirya no hino mu gihugu, bazabikemura muri iki gihembwe gishya cy’ibikorwa bya Guverinoma, gisanzwe kimara amezi atatu.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|