Guverinoma irashaka ko u Rwanda ruza mu bihugu 10 bya mbere mu kurwanya ruswa ku isi

Hagendewe kuri raporo mpuzamahanga zigenda zigaragaza intambwe igaragara u Rwanda rwateye mu kurwanya ruswa, Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda y’uko u Rwanda rwaza mu bihugu 10 bya mbere ku isi birwanya ruswa.

Raporo ya Banki y’Isi y’ibigugu bifite icyigero cyo kurwanya ruswa kiri hejuru, igaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kane mu kurwanya ruswa muri Afurika no ku mwanya wa mbere muri aka karere k’Afurika y’Uburasirazuba n’amanota 74.

Raporo ya Transperancy International igaragaza ko u Rwanda uufite amanota atanu, ikigero kiza ugereranyije n’uburyo uyu muryango ugenderaho.

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, atangaza ko Guverinoma yihaye icyerekezo cya 2020 kugira ngo ibe yamaze kurandura ruswa ku rugero rugaragara.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’Ihuriro Nyafurika ry’Inteko zishinga amategeko rishinzwe kurwanya ruswa (APNAC), Minisitiri w’Intebe yavuze ko ikizatuma ibyo bishoboka ari ubuyobozi bwumva akamaro ko kurwanya ruswa.

Ati: “Turifuza ko u Rwanda rwajya mu bihugu 10 ku isi byateye imbere mu kurwanya ruswa. Amahirwe Abanyarwanda tugira ni uko dufite ubuyobozi bwumva akamaro ko kurwanya ruswa”.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko intambwe igihugu cyateye idakwiye gutuma Abanyarwanda birara kuko hari za raporo zigenga zigaragaza ko hari ahakigaragara ruswa, nko mu nzego z’ibanze no ku gice cy’abikorera.

Yavuze ko ari ingenzi kugirana ibiganiro n’igice cy’abikorera mu rwego rwo kugira igihugu kitarangwamo ruswa.

Kugira ngo ibyo bigerweho, Umukuru wa Guverinoma yavuze ko hashyizweho amategeko ahana abijandika muri ruswa, na gahunda zo kwigisha abaturage ububi bwa ruswa.

Hagiyeho kandi inzego za Leta zishwinzwe gukurikirana uburyo imitungo ya Leta ikoreshwa, nk’urwego rw’umuvunyi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bahere ku bantu banyereje ayo ku rugomero rw’AMASHANYARAZI MURI GIKONGORO...NTIBYUMVIKANA UKUNTU ABAYOBOZI BAKURU BAVUGA KO BASABA IMBABAZI KU BIFIRANGA BINGANA KURIYA...BABAHEREHO NAHO UBUNDI KWICA INYONI IGURUKANYE UMUTEJA KANDI IZAMAZE IKIGEGA ZIGARAMIYE...AHO NIHO TUZAREBERA IBYO MINISTRE W’INTEBE AVUGA...COURAGE

yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka