Guverinoma imaze gusohora asaga miliyoni 340Frw kubera Ibiza
Leta y’u Rwanda imaze gutanga miliyoni zisaga 340Frw mu gusana ibyangijwe n’ibiza no gufasha abo byasenyeye kugira ngo ubuzima bukomeze.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gicurasi 2018.
Ni mu kiganiro cyari kigamije kuvuga ku biza byangije byinshi, byatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi ingwa ndetse no ku ngamba Leta yafashe mu kurinda abaturage.
Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko Leta ishishikajwe no kurengera buri muturage muri ibi bihe ari yo mpamvu izakomeza gutanga amafaranga hagakemurwa ibibazo bitandukanye.
Yagize ati “Kuva muri Mutarama twatanze miliyoni 141Frw zo kugura ibikoresho by’ubyubatsi byahawe abasenyewe n’ibiza, hatangwa miliyoni zisaga 200 mu guha abantu ubufasha bw’ibanze ndetse na miliyoni eshanu yo kugoboka ababuze ababo mu biza.”
“Igishishikaje Guverinoma ni uko nta Munyarwanda n’umwe wapfa azira ibiza, tugomba kubyirinda. Ni yo mpamvu mu bushobozi buke dufite nk’igihugu, amafaranga ahari tuzakomeza kugenda tuyakoresha kugeza ikibazo tugikemuye burundu.”

Yagarutse kandi kuri gahunda ya Leta yo gukemura ikibazo cy’abatuye mu manegeka ku buryo burambye hirindwa abazongera guhitanwa n’ibiza.
Ati “Hari gahunda yo kubaka imidugugu muri buri karere (IDP Model Villages), ni inzu zikomeye tuzatuzamo abantu, tukazagenda tuzubaka buhoro buhoro bijyanye n’ubushobozi bw’igihugu.
“Mu ngengo y’imari ya buri mwaka harimo amafaranga y’icyo gikorwa bikazafasha gukemura burundu ikibazo cy’abatuye mu manegeka.”

Ubusanzwe mu Rwanda ngo habarurwaga imiryango igera ku bihumbi 40 ituye mu manegeka yagombaga kubakirwa, gusa ubu ngo ikeneye gufashwa kubona aho kuba yariyongereye kubera ibiza.
Imibare ituruka muri Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), igaragaza ko kugeza ubu ibiza bimaze gutwara ubuzima bw’abantu 215.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|