Guverinoma igiye guhagurukira uturere duhimba imibare mu mihigo

Ministiri w’Intebe, Dr Edward Ngirente hamwe na Prof. Shyaka Anastase uyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu baramagana ruswa n’itekinika mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Minisitiri w'intebe yibukije ko hari n'itegeko rihana abatekinika imibare mu mihigo
Minisitiri w’intebe yibukije ko hari n’itegeko rihana abatekinika imibare mu mihigo

Babitangarije abayobozi b’uturere mu nama ibahurije mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa mbere tariki 07 Mutarama 2019.

Dr Ngirente avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bunengwa guhimba imibare muri raporo bugeza kuri Guverinoma, bigatuma igenamigambi ry’Igihugu ridindira.

Agira ati “Mbibutse ko hari itegeko rihana abatanga imibare itari yo, ibyo bita gutekinika, Guverinoma ntizabyihanganira, imibare itari yo yangiza igenamigambi ry’Igihugu”

“Ndabasaba kutifashisha imyanya twahawe ngo tugere ku nyungu zacu”, Dr Ngirente, Ministiri w’Intebe.

Ministiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko kuba ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo(gahunda za Leta) ritagera ku ntego uko bikwiye, ahanini ngo byabazwa inzego z’ibanze.

Ati “Kurwanya ruswa, kunoza imikorere n’imikoranire, biragaragara turabizi, harimo icyuho, iyo bicumbagiye bigaragarira mu nzego z’ibanze kuko ni ho ishyirwa mu bikorwa riri”.

Minisitiri w'Intebe na minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu
Minisitiri w’Intebe na minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu

Hamwe mu hagaragara itekinika nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, ni mu mibare ijyanye n’ubuhinzi cyane cyane ku ikoreshwa ry’ifumbire, mu gihe ahavugwa ruswa ari mu itangwa ry’ibyiciro by’ubudehe hamwe no mu burezi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Vedaste Nshimiyimana, asobanura ko hari aho ingengo y’imari itabonekera igihe bikadindinza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo bihaye.

Ati ”Byabayeho ko amafaranga atabonekera igihe kandi n’ubu ntibiracika, muri VUP hari aho abaturage batinze kwishyurwa icyiza ni uko twabasobanuriye igihe amafaranga azabonekera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence avuga ko mu nama bagiranye na Guverinoma ari ho byagaragariye ko mbere yo gusaba ingengo y’imari bagombye kubanza kuyigaho no kuyibara neza.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ibirimo gusuzumirwa mu nama n’inzego z’ibanze bigamije kuyifasha kuzamura igipimo cy’uburyo abaturage bishimira serivisi bahabwa.
Biteganijwe ko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa ku rugero rwa 90%, bivuye ku rugero rwari rugezweho rwa 69.3% mu mwaka wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka