Guverinoma ifite icyizere ko abikorera bazagira uruhare mu iterambere rishingiye kuri internet
Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, atangaza ko gahunda ya Leta yo guha urubuga abikorera mu gushora imari mu ikoranabuhanga, biri mu bizafasha u Rwanda kugira iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga.
Iyo gahunda yiswe “SPREAD” impine y’amagambo y’Icyongekeza asobanura ibisubizo bizanwa n’ikoranabuhanga riyobowe n’abikorera, rigasakara hose kugera no mu cyaro. Hizewe ko rizahesha u Rwanda umwanya wa mbere mu karere, rigatanga imirimo myinshi, nk’uko Minisitiri Nsengimana abitangaza.
Asoza inama y’umushyikirano ku ikoreshwa rya internet, yaberaga i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 13/07/2012, yavuze ko nyuma yo kugeza amashanyarazi n’imiyoboro ya ‘Fibre optic’ mu turere twose, Leta ifatanyije n’abikorera bazakomeza ubukangurambaga ku nyungu zaturuka kuri internet.
Yasubizaga ku mbogamizi zagaragajwe na bamwe mu bari bitabiriye iyo nama, aho hari abagaragaje ko hakiri umubare muto w’Abanyarwanda bagera ku 9% gusa bakoresha internet muri iki gihe, abandi bacye cyane ari bo batunzwe n’ikoranabuhanga rya internet.
Ministiri Nsengimana yanagiriye bamwe muri ba rwiyemeza mirimo bagaragaza ko nta bushobozi bafite bwo kugira icyo bakora, abasaba kudategereza gufasha bakikorera ibyabo.
Ati: ”Ku kijyanye n’imishinga ibitswe, ba nyirayo bazafashwa. Ariko se ubushobozi bw’ibigo bitanga ingwate n’inguzanyo ko ari bucye, mwagize agakorwa gato muheraho, ko kahita kababyarira inyungu mutiriwe mutegereza iyo nkunga!”
Internet igaragara ahanini mu guhanahana amakuru kurusha gutangirwamo servisi, inzego za Leta n’iz’abikorera zigasabwa kuyikoresha mu mirimo yose ya buri munsi, nk’uko Minisitiri Nsengimana yabigarutseho.
Bimwe mu bishobora gukorwa harimo nko gutanga ibyangombwa, kuzuza impapuro, kwiyandikisha n’ibindi hifashishijwe internet, by’umwihariko iby’imari n’ibyitumanaho bikarushaho gufasha abantu mu mikorere yabyo.
Mugabo Jean Claude, umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yemeza ko inzego za Reta zirimo gutanga servise zikoresheje ikoranabuhanga, harimo kwiyandikisha, gusora, gutanga ibyangombwa by’ubutaka, ibyemezo bitandukanye nk’icyamavuko n’ibindi, hifashishijwe internet.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|