Guverineri yasabye Abanyagicumbi gukomeza gukora mu gihe cy’inzibacyuho

Nyuma y’iyegura ry’uwari umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Nyangezi Bonane, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, kuri uyu wa 07/06/2012 yasuye abanya Gicumbi abasaba gukomeza gukora muri ibi bihe by’inzibacyuho.

Guverineri Bosenibamwe yatangarije abari aho ko kwegura k’umuyobozi bitatuma imirimo inyuranye y’akarere idakomeza gukorwa nk’uko byari bisanzwe mu gihe batarahabwa undi muyobozi mushya.

Yabasabye gukomeza gutunganya inshingano zabo nk’abayobozi kandi ko akarere kazabona undi muyobozi. Yanaboneyeho gusuzuma aho imihigo y’akarere igeze mu rwego rwo kureba ibisigaye gukorwa n’uburyo byashyirwa mu bikorwa.

Baganiriye ku nzitizi bahuye nazo zirimo ba rwiyemezamirimo batinda gutangira akazi bityo bigatuma ibikorwa bakora bitarangira vuba.

Umuyobozi uhagarariye akarere by’agateganyo akaba ari nawe ushinzwe ubukungu mu karere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, n’abo bafatanya kuyobora batangarije Guverineri Bosenibamwe ko biteguye kwesa imihigo ijana ku ijana kandi igihe cyo kuzayimurika kikazagera byose byamaze gushyirwa mu bikorwa.

Abitabiriye inama babajije ibibazo birimo imihanda yangijwe n’imvura bemererwa ko ibyo bibazo byaturutse ku biza kandi ko bazabikemura dore ko ubu imvura imaze kugenda isa naho icika.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka