Guverineri wa Kivu yahagurukiye ihohoterwa Abanyarwanda bakorerwa i Goma

Guverineri ya Kivu y’amajyaruguru, Julien Paluku, yasabye inzego z’umutekano kujya zihana abaturage bafite ivangura bigatuma bahohotera Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma ndetse bakanahohotera Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Julien Paluku avuga ko imvugo z’urwango ku Banyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi zari zisanzwe muri Goma ariko ziyongereye mu gihe cy’intambara ya M23. Yagize ati “twese tuzi ibyabaye mu Rwanda 1994 hashingiye kuri politiki y’u Rwanda, ntidushaka ko ibyabaye mu Rwanda bigera muri Congo”.

Ibikorwa by’ihohoterwa ku Banyarwanda n’abavuga Ikinyarwanda byibasiye abanyeshuri biga muri Kaminuza i Goma, ibi bikorwa byatumye amwe mu mashuri abura abanyeshuri b’abanyarwanda bayigamo bitangira kuboneka ko ingaruka yo kubiba urwango ku Banyarwanda ishobora gutera igihombo.

Uyu yatwikishijwe umuriro amanikwa mu giti azira kuba Umunyarwanda.
Uyu yatwikishijwe umuriro amanikwa mu giti azira kuba Umunyarwanda.

Urwango n’ibikorwa byo guhohotera Abanyarwanda kandi byatangiye kwitabwaho n’imiryango mpuzamahanga, ubuyobozi bwa Kivu y’amajyaruguru kubaka busanga bishobora gukurura ibibazo niko gutangira kubyamagana, cyane ko igihe cyose Abanyarwanda bahohotewe nta Munyekongo wagiriwe nabi ari mu Rwanda.

Ibikorwa by’ihohoterwa ku Banyarwanda mu mujyi wa Goma byagize ingaruka ku Banyarwanda barenga 200 bakaba barahohotewe mu mujyi wa Goma bakamburwa ibyabo naho umubare utazwi ukaba waratwawe ahantu hatazwi mu gihe babaga badafite amafaranga yo kwigura.

Cyakora haribazwa niba aya mabwiriza areba abaturage basanzwe cyangwa areba abasirikare kuko nabo bakunze kubikora bashaka kwambura Abanyarwanda amafaranga n’ibyo bafite, ibi bikiyongeraho ibikorwa by’abasirikare bakomeje gushorera inka z’abaturage ku mupaka wa Busasamana bashaka ko abaturage babaha amafaranga ngo bazirekure.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 3 )

niba noneho babona ko ibyo bakorera abanyarwanda ari bibi byaba byiza banafashe ingamba zikomeye kubashaka guhohotera abanyarwanda ko twe tubakira neza kuki bo batabitwitura? Paluku iyo uyigire gahunda yawe ya mbere.

Gakire yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

ARIKO KUKI ABANYEKONGO BADUHOHOTERA NYAMARA MURWANDA UKOZE KUMUKONGOMANI WABIZIRA.MUBYUKURI NIHATABAHO KUGABANYA URWANGO BADUFITIYE SINZI AHO BAGANA,GUSA TWEBWE ABANYARWANDA DUKOMEZE UBUPFURA NKUKO BIZANZWE THANKS.

KENNEDY yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

nyuma yo kubona amahano yabaye mu Rwanda, amahanga yose yagakwiye kuhabona isomo bityo agakumira inzagano zaba izikorerwa mu gihugu cg se hanze yacyo kuko ariho ziba ziganisha, bakongomani murakoze gufata uyu mwanzuro tuzashima cyane muwishize mu bikorwa

hatunga yanditse ku itariki ya: 6-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka