Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru arasaba uturere kwishakamo ibisubizo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba uturere kwishakamo ibisubizo kuko byagaragaye ko bishoboka ko bimwe mu bibazo byakemuka nta nkunga ivuye ahandi.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 04/12/2012, ubwo uturere tugize intara y’Amajyaruguru, twagaragazaga ibyihutirwa muri gahunda z’iterambere zatwo (district development plan).

Guverineri Bosenibamwe, yavuze ko nta muntu wari uziko Abanyarwanda batanga amafaranga angana n’ayo batanze mu kigega cyo kwihesha agaciro, akavuga ko hari uburyo uturere twakoresha amafaranga make maze ibindi bigakorwa n’abaturage.

Ati: “Niba hari umushinga wo gukora umuhanda uzatwara miliyari imwe, kubera iki tutakoresha miliyoni 500, igisigaye kigakorwa n’abaturage? Kuki tutakoresha umuganda, abanyamadini n’abandi bafatanya bikorwa? Hari uburyo bwinshi bushoboka bugomba gusimbura amafaranga twashakaga ku mahanga”.

Yavuze kandi ko abantu bakwiye guhindura imitekerereze, bakumva ko amafaranga atagomba kuva mu mishinga, mu batera nkunga cyangwa muri Leta, ahubwo bakumva ko bakwiye kwishakamo ibisubizo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka