Guverineri Uwamariya yemeza ko umugore agize uruhare mu gukemura ibibazo byarangira burundu

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu nama y’igihugu y’abagore mu turere twose tw’intara y’uburasirazuba, Guverineri w’iyo ntara yavuze ko umudamu agize uruhare mu gukemura ibibazo biri muri sosiyete byagabanuka ndetse bikazagera n’igihe birangira burundu.

Iyo nama yabaye tariki 03/07/2013 yatekerejwe kugira ngo abagore bari mu nzego z’ubuyobozi baganire ku bibabazo by’ingorabahizi biri muri sosiyete nyarwanda no mu ntara y’uburasirazuba by’umwihariko, kugira ngo barebe uburyo bagira uruhare mu kubikemura.

Mu bibazo byagaragajwe abo bagore bagomba kugiramo uruhare kugira ngo bikemuke burundu, harimo icy’ibiyobyabwenge gikurura ihohoterwa ry’abana n’iryo mungo ndetse n’ikibazo cy’ababyeyi batita ku isuku y’abana ba bo.

Guverineri Uwamariya Odette yasabye abagore gukora iyo bwabaga kugira ngo isuku igaragara mu Rwanda inagaragare no mu miryango.

Guverineri Uwamariya arasaba abagore kwita ku isuku y'abana.
Guverineri Uwamariya arasaba abagore kwita ku isuku y’abana.

Ati “dufite ikibazo gikomeye cy’isuku nke y’abana kuko muri iyi minsi biteye ubwoba. Uhura n’umwana ukagira ngo amaze nk’icyumweru adakaraba. Ukabona yambaye umwenda wagagaye, wanakubitaho ukumva uravuga. Umwenda kugira ngo wume ugagare, uba utameswa. Ndabibona bikambabaza cyane!”

Guverineri yavuze ko bibabaje cyane kuko Abanyarwanda bari mu bihe byiza cyane ugereranyije n’ibyo barimo mu myaka 19 ishize, ku buryo Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kuba bagura isabune n’umwenda, umwana agakaraba akambara agasa neza.

Abagore bifuje ko ikibazo cy’isuku cyazagezwa mu nama njyanama kugira ngo gifatirwe ingamba zikomeye.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anitha, yavuze ko hakwiye kubaho ubufatanye hagati y’inzego z’ubuyobozi na Polisi, kugira ngo igihe hagaragaye umwana usa nabi umubyeyi we abibazwe.

Abo bagore beretswe urugero rw'umusarane wubatse neza basabwa gushishikariza abaturage kugira imisarane ikoze neza.
Abo bagore beretswe urugero rw’umusarane wubatse neza basabwa gushishikariza abaturage kugira imisarane ikoze neza.

Ati “Isuku ku mwana ni uburenganzira bw’umwana. Iyo uburenganzira bw’umwana butubahirijwe, umubyeyi aba akwiye kubibazwa. Igihe tubonye umwana usa nabi umubyeyi agahamagarwa akabibazwa, icyo gihe bizatuma babona ko ibintu byakomeye”.

Ku kibazo cy’ibiyobyabwenge abo bagore biyemeje kwegera ababyeyi bakabasobanurira ingaruka mbi za byo, kuko ari bo babiha abana.

Hanafashwe umwanzuro ko hazabaho gahunda yo guhuza abashakanye bakaganirizwa ku bijyanye n’imibanire, kuko bishoboka ko hari abantu basigaye bashaka batazi ibyo bagiye gukora, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakomeje abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka