Guverineri Mureshyankwano: Yifuje kuba umubikira, Tingi Tingi imutwara imfura ye, ubu ni Guverineri

Guverineri Mureshyankwano arakangurira abakiri mu buhungiro gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro
Guverineri Mureshyankwano arakangurira abakiri mu buhungiro gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro

Umuntu wumvise izina Mureshyankwano Marie Rose mu mutwe hahita hazamo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Uyu muyobozi watangiye akazi ke mu Kwakira 2016 yavuze ko abyiruka yifuzaga kuba umubikira ariko inzozi ze ntiyazikabya kuko yaje gushaka umugabo ubu bafitanye abana batatu bakuru, abakobwa babiri biga muri kaminuza n’umuhungu umwe.

Uyu mubyeyi ufite imyaka 59 ufatanya inshingano z’ubuyobozi no kwita ku rugo ntibimubuza no kwidagadura aho akunda bikomeye umupira w’amaguru.

Ati “Usibye gusenga buriya nkunda ikipe ya APR FC ndetse na Barcelona by’umwihariko Messi. Iyo mbonye akanya nkurikirana umupira wabo.”

Ashimangira ko guhuza inshingano z’urugo n’iz’ubuyobozi, nta kigoranye kirimo iyo umuntu agira gahunda. Yagize ati “Kuyobora ntabwo bingora kuko ishingiro rya byose ni ugutekereza ku bandi cyane, ukitanga kandi ukamenya gufata imyanzuro ushingiye ku nyungu za benshi.”

Yungamo ati, “Nkora gahunda zanjye z’akazi ariko ngira n’umwanya uhagije wo kwita ku mutware wanjye n’abana.”

Mbere yo kuba Guverineri, Mureshyankwano yabanje kuba umurezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Rutsiro nyuma aza kuba Depite mu Nteko Ishingamateko umwanya yavuyeho mu Kwakira 2016 ajya kuba Guverineri.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, Mureshyankwano atanga ubuhamya bukora ku mutima bugaragaza ubuzima yanyuzemo akiri muto n’ubuzima bushaririye yanyuzemo ari mu buhungiro mu mashyamba ya Congo.

Mureshyankwano avuka mu Ntara y’Iburengerazuba mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi yabyirutse mu gihe mu Rwanda hari ivangura rishingiye ku bwoko ryigishwaga mu ngo ndetse no mu mashuri.

Yagize ati “Navutse ku babyeyi b’Abahutu nkura nziko habaho Umuhutu, Umututsi ndetse n’Umutwa kuko no mu ishuri twarabibwirwaga.”

Mureshyankwano yakomeje avuga ati: “ Mu mwaka 1994, jenoside yabaye dutuye muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Murenge wa Karago, Akarere ka Nyabihu. Icyo gihe uwari Umututsi wese yarishwe.”

Mureshyankwano yakomeje asobanura ko bidatinze we n’umuryango we bahise bahunga kuko babwirwaga ko Inkotanyi zaje gufata igihugu kandi akumva ko uko biri kose baje kwihorera.

Ati “Icyatumye mpunga nkajya muri Congo, nari mbizi ko ndi Umuhutu, nareba ukuntu Abatutsi bishwe, kandi bakabica urw’agashinyaguro,nkavuga nti ‘Inkotanyi nizigera muri iki gihugu natwe ziratumara.’

Mureshyankwano n’umugabo we bari bamaze umwaka umwe gusa bashakanye bahise bahungira i Bukavu muri Congo, bajyana n’abandi bantu bo mu muryango wabo.

Mureshyankwano Marie Rose watahutse mu mwaka wa 1997 agaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zamurokoye we n’umugabo we mu gihe ubuzima bwabo bwari mu marembera,aho bari mu mashyamba ya Tingitingi barafashwe bugwate n’ingabo zatsinzwe (EX-FAR).

Ubuzima bwe mu buhunzi n’uko yatahutse

Mureshyankwano yasobanuye ko nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo we n’umuryango bakomeje guhunga kugeza ubwo bisanze mu mashyamba ya Tingi Tingi.

Yavuze ko hari aho bagendaga bakabona bageze aho bavuye kubera ko ryari ishyamba ry’inzitane.

Ati “Rwari urugendo rukomeye kuko hari ubwo twakoraga ibirometero nk’igihumbi.”

Urwo rugendo rwari rugoye cyane barukoraga ijoro n’amanywa ntacyo kurya ndetse no kunywa. Ati “Bwari buzima bushaririye nta kintu twari dufite, nta kiribwa, nta mazi, ku buryo hari n’abantu bahaguye bazize inzara.”

Guverineri Mureshyankwano avuga ko ubuzima bari barimo nta cyizere cy’ahazaza bwamuhaga kuko nta mwana wigaga no kubona ubuvuzi bw’ibanze byari ikibazo.

N’ikiniga cyinshi, Mureshyankwano yakomeje avuga ko uko iminsi yashiraga ariko byarushagaho gukomera kuko yari amaze no gupfusha umwana we w’impfura.

Umunyarwanda niwe wavuze ngo ‘Imana irebera imbwa ntihumbya’, kera kabaye nkuko Mureshyankwano yabidutangarije ngo igihe cyarageze mu 1997 bumva urusaku rw’amasasu babwirwa ko Inkotanyi zije gucyura abantu.

Ati “Icyo gihe bamwe baratahaga abandi bakinangira. Ndi umwe mu binangiye gutaha kuko numvaga n’ubundi tugiye kwicwa. Umugabo wanjye yari yandembanye ndavuga nti tuzagwe mu mashyamba aho kwicwa n’Inkotanyi.”

Ingabo z’u Rwanda zibarokora i Tingi Tingi

Ubwo ingabo z’u Rwanda zagabaga igitero i Tingi Tingi ku itariki ya 01 Werurwe 1997, Abanyarwanda binangiye bafashe utwangushye.

Mu gihe abandi birukaga bahunga we akiri muri izo ntekerezo, yabonye umusore wambaye imyenda ya gisirikare amusatira,akimubona, yarikanze maze umusirikare amubaza icyo akora aho undi amubwira ko bahunze.

Ngo icyo uwo musirikare yihutiye gukora byari ukurokora ubuzima bw’umugabo wa Mureshyankwano bwari mu marembera.

Ati “Nabonye atugiriye impuhwe ndushaho kugira ubwoba, yafashe umugabo wanjye amuheka ku mugongo batujyana mu bikamyo bashyiragamo abantu gusa imitima yari myinshi ariko ndavuga nti reka mukurikire ibiba byose ndabyakira.”

Mu gihe abasize bakoze Jenoside n’imiryango ishinjwa kubashyigikira ivuga ko ingabo z’u Rwanda zishe impunzi muri Congo, ubuhamya bwa Mureshyankwano bushimangira ko zakoze ibishoboka byose kugira ngo zirokore ubuzima bw’Abanyarwanda bari mu mashyamba by’umwihariko ya Tingi Tingi babura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bapfe maze bataha mu gihugu cyabo.

Mureshyankwano yatahutse muri 1997 ubwo n’abandi bantu basaga miliyoni 1.7 batahukaga, we n’abo bari kumwe bazanywe mu bikamyo binini ndetse n’indege bajyanwa mu ngando baboneragamo amasomo azabafasha kwiteza imbere no kubana neza n’abandi muri sosiyete.

Yatangiriye mu burezi

Muri izo ngando basabye ko abari abarimu n’abaganga bazana ibyangombwa byabo bagasubira mu kazi.

Icyo cyabaye imbogamizi cyane kuri Mureshyankwano wari waramaze gutwika ibyangombwa bye byose byagaragazaga ubwoko bwe kubera ipfunwe yari afite.

Yagize ati “Nari naratwitse diplome yanjye, indangamuntu n’ibindi byangombwa byose byagaragaza ubwoko bwanjye. Gusa byabaye ngombwa ko nsubira aho nize bongera kumpa ibindi byangombwa bishya ndetse bitanditseho ubwoko.”

N’akanyamuneza ku maso, Mureshyankwano yavuze ko yahise asubira mu burezi mu mashuri abanza mu Karere ka Rutsiro, yahavuye ajya kuba umwarimu mu ishuri ryisumbuye ryitwa Bumba Complex School kugeza muri 2005 atorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Gusa mbere y’aho gato, yabaye umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Rutsiro nyuma aba umwe mu bagize inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro.

Aganira na Kigali Today, yashimangiye ko ubuhamya bwe yifuza ko bwabera abandi bakiri mu buhungiro indorerwamo maze bagataha bakaza mu gihugu cyabo.

“Nshavuzwa cyane n’Abanyarwanda bakiri i mahanga batinya gutaha, iteka mbakangurira gutaha bakaza kwiyubaka no kwiyubakira igihugu.”

Mu 2011, Mureshyankwano yagiye muri Zambia gushishikariza Abanyarwanda bariyo gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.

Mureshyankwano ufite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bumenyi mu mibanire y’abantu ( Social Sciences) ngo kimwe mu bintu bimushimisha kugeza ubu, n’ishema atera ababyeyi be bamwibarutse. Mbere y’uko se yitaba Imana muri 2012, ngo yahoraga yirata mu bandi ko afite umukobwa wize.

Yaboneyeho gukangurira abana bose by’umwihariko abana b’abakobwa kujya bakunda kwiga kugira ngo bazigirire akamaro ndetse batere n’ababyeyi babo ishema.

Abakobwa ba Mureshyankwano bombi biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga naho umuhungu we wa bucura yiga mu mashuri abanza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

inkotanyi zarokoye abanyarwanda bose zitarobanura kuko iyo ziza kumera n’interahamwe tuba twarashiriye muri Kongo

rubyogo yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Ni nde utakwishimira imiyoborere y’igihugu cyacu?
HE Paul Kagame,Imana igukomereze amaboko.Turagushyigikiye.

joseph yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Umva itiku ryoroshe imyumvire ikingirije ingenga.....! ngo mbere yafanaga iyihe ? Mbese avuze ko yafanaga Panthères Noir hariko yaba yarakoze? wowe se byakumarira iki? Urwanda ntitugikeneye abantu nkamwe bahembera itiku ridafashije..... "INTAMENYA Y’IKIRONDWE YUMIYE KU RUHU INKA YARAIWE KERA"

Ubu kandi nawe wasanga yirirwa yiyesura ngo afana za Man U ,Arsenal .... akanazitonganira atanazizi...

CQ yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Hanyuma se ko avuga ko afite imyaka 59 kdi akaba akunda umupira w’amaguru yatubwiye ikipe yafanaga mbere yo kuvuka kwa APR FC

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ibaze namwe iyo RDF itari kwitanga ikajya kurukora abo bose bari bafashwe nizo nkora maraso ngo ni FDLR, ubu uyu mu gouverneur yarikuba yangara mumahanga cyangwa yarikuba yasize ubuzima bwe murayo mashyamba.
Dufatanye twese kwubaka urwatubyaye

DIEUDONNE yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

nkawe wiyita mahoro ubwo uba uvuze iki koko??!umuntu aratanga ubuhamya bw’ibyamubayeho uti campaign ya RPF iramaze niyo ya yikora azi icyo yamumariye ngaho nawe tubwire ibyo ubuterahamwe bwawe bwakumariye uretse kunywa amaraso ya abanyarwanda.

nkotanyi yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ubuse babandi birirwa basakuza iyo bumvise ubuhamya bwa Mureshyankwano barenzaho iki koko. Icyo nzi nuko abanyarwanda turi kubaka igihugu gifite imisingi ihamya kandi cyukakiye ku mbaraga za buri munyarwanda wese

Paul yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Kagame oyeee!GOverineri Mureshyankwano ni urugero rugaragara rw’ ukuntu u Rwanda rwateye intambwe, rw’ ukuntu buri munyarwanda wese afite amahirwe angana yo guteza imbere igihugu cyiwe

Maria yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Iyo njyewe nk’umunyarwanda numvise inzira nk’ iyi Goverineri Mureshyankwano yanyuze ubu akaba ari umuyobozi ukomeye, bituma shimira Perezida wacu rwose. Tuzamutora

Samuel yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Ubumwe n’ ubwiyunge, Ndi umunyarwanda, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, guha amahirwe angana buri munyarwanda yaba muburezi, mu buyobozi, mu kwivuza... Ibi n’ibindi byinshi niwo musingi Perezida Paul Kagame yubakiye u Rwanda rushyashya. Kandi abanyarwanda twese biri kudutera ishema rwose

Muhizi yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

ikintu kibabaje ubu ni uko abenshi mu bari mu buhungiro, mu mashyamba ari abana bato batigeze bagira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi, ariko bakaba batabasha gutaha kubera ababyeyi babo gito babangishije u Rwanda ndetse bakanabatoza urwangano rukabije, ibi akaba aribyo bituma badashobora gutaha, nyamara aba bana babujijwe amahirwe menshi cyane kuko bimwe uburenganzira bwabo!

alias yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize

Guha amahirwe angana abanyarwanda nicyo kintu duhora dushimira Perezida wacu.

Jean Luc yanditse ku itariki ya: 1-03-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka