Guverineri Mureshyankwano yatorewe kuyobora RPF ku rwego rw’intara
Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, batoye Guverineri Mureshyankwano Marie Rose nk’ umuyobozi mushya w’uyu muryango muri iyi Ntara.

Asimbuye Muntantwari Alphonse wagizwe Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.
Bamutoreye mu nama idasanzwe y’umuryango RPF yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016.
Mu banyamuryango 607 batoye, Mureshyankwano yatowe na 573 agira amajwi angana na 94,3%.
Akimara gutorwa yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu kongerera ubushobozi urwego rw’Umudugudu, kuko rufatwa nk’inkingi ya mbere mu banyamuryango.
Yagize ati" Icy’ingenzi mu rwego rw’umuryango ni ukwegera abaturage cyane cyane mu rwego rw’Umudugudu kuko niho umuturage aba.
Ikindi ni ugushishikariza abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage batishoboye, kuko tugomba gufatanya n’abaturage kubagezaho iterambere rirambye".

Komiseri Mukasine Marie Claire wari intumwa y’umuryango RPF ku rwego rw’igihugu, yasabye buri munyamuryango kubera abandi urugero mu byo akora byose.
Ati "Dukwiye kuba intangarugero mu mvugo no mu ngiro, abatubona bakatwigana, ndetse bakanatugana bakaba abanyamuryango.”

Uyu muhango waberaga ku cyicaro cy’uyu muryango ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, wasojwe n’ihererekanya bubasha hagati y’aba bayobozi.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|