Guverineri Munyantwari yemeza ko "Ndi Umunyarwanda" yagiriyeho kubohora imitima

Alphonse Munyantwari, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, atangaza ko ibiganiro bya gahunda ya "Ndi Umunyarwanda" atari iby’ubwenge gusa ahubwo ari ibyo gufasha mu kubohora imitima.

Yabitangaje ubwo yatangizaga iyi gahunda mu kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga (IRST), kuri uyu wa Gatanu tariki 14/3/2014.

Guverineri Alphonse Munyantwari asobanura kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda."
Guverineri Alphonse Munyantwari asobanura kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda."

Asobanura iki gitekerezo, Guverineri Munyantwari yavuze ko kumvisha umutima ari ukumva akababaro ka mugenzi wawe, ukumva akababaro waba warateye mu bikorwa cyangwa mu burangare, ukumva ko nawe watanga imbabazi igihe mugenzi wawe azikwatse.

Yagize ati “Kumvisha umutima ni ukumva ko n’ubwo waba ufite akababaro gakomeye cyane utakagereranya n’ak’undi ngo wumve ko ntacyo kavuze, ukumva ko buri wese mu bibazo yagize, mu bikomere yagize, na byo ari ibikomere kandi ukwiye kubyumva.”

Muri uko kumvisha umutima, "Ndi Umunyarwanda" izatuma buri Munyarwanda agira agaciro, nk’uko yakomeje abisobanura.

Ati “Bavandimwe, ugomba kumva ko ufite agaciro, ukakagendera ariko utagakandagiza abandi, bigatuma wumva ko na mugenzi wawe agafite. Ntugateshe mugenzi wawe agaciro, kuko iyo ukamutesheje nawe uba wagataye.”

Ku bw’ibyo rero, uyu muyobozi agira inama abatuye mu Ntara ayobora kwitabira ibiganiro bya "Ndi Umunyarwanda" nk’inzira yo kugera ku bumwe n’ubwiyunge bwuzuye, kuko intambwe yamaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge idahagije igihe hari abantu bakishishanya.

Abanyapolitiki bayirwanya na bo yabageneye ubutumwa. Ati “niba hari n’abashaka gukora politiki bakora politiki nzima, bakagaragaza gahunda zabo, bakaza bagapiganwa n’abandi, ariko ibintu byo kwigisha amacakubiri cyangwa byo guhakana ibyiza bya gahunda ya "Ndi Umunyarwanda," ntabwo bishobora gufasha umunyapolitiki uwo ari we wese.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 2 )

urebye ukuntu abantu bari barahishanye ukuri byari kuzatuma nta kwisanzuranaho biba ariko ubu iyi gahunda ya ndi umunyarwanda ije ije kuba igisubizo ku banyarwanda

shadia yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

burya abantu bishimiranye bashyize hamwe , kandi bizeranye ntacyabananira kugeraho, ibyo byose nibyo ndi umunyarwanda ije kugarura, kugarura akanyamuneza kumitima yabashengabaye bizatuma dusenyera umugozi umwe, inkingi ya mwamba y’iterambere ry’ u Rwanda

manzi yanditse ku itariki ya: 15-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka